Dr Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’Intebe ni muntu ki?

Kuwa Gatatu, tariki ya 23 Nyakanga 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagize Dr Justin Nsengiyumva Minisitiri w’Intebe mushya. asimbuye Dr Edouard Ngirente wari kuri uwo mwanya kuva mu mwaka wa 2017.

Dr Justin Nsengiyumva w’imyaka 54 y’amavuko, ni Umunyarwanda wavukiye akanakurira mu Rwanda, aho yize amashuri abanza n’ayisumbuye.
Yakomereje amasomo ye makuru n’aya kaminuza mu mahanga, ahakura ubumenyi buhambaye mu by’ubukungu.

Afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza (2011–2015), aho yibanze ku miyoborere y’imari ya Leta, imikorere ya banki, ndetse n’ikoreshwa ry’amafaranga y’amahanga yinjira mu gihugu.

Yatangiye amashuri ye ya kaminuza muri Catholic University of Eastern Africa aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere (Bachelor’s) mu bucuruzi (Commerce), akomereza muri Kaminuza ya Nairobi aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri (Master’s) mu micungire no gushyira mu bikorwa politiki z’ubukungu.

Dr Nsengiyumva yakoze imirimo itandukanye haba mu Rwanda no mu mahanga.
Muri Guverinoma y’u Rwanda, yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi kuva muri Kamena 2005 kugeza muri Werurwe 2008, nyuma yaho aza kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi hagati ya Werurwe na Ugushyingo 2008.

Yaje gukomereza akazi mu nzego mpuzamahanga. Aho yakoze nk’impuguke mu bukungu (Economist) muri Minisiteri y’Abakozi n’Imibereho y’Abaturage mu Bwongereza (Department for Work and Pensions) hagati ya Mata 2014 na Mata 2016.

Muri uwo mwaka kandi yakoze nka Senior Economic Advisor mu Biro bishinzwe Gari ya moshi n’Imihanda mu Bwongereza (Office of Rail and Road) kuva mu 2016.

Sibyo gusa , kuko yakuriye igenamigambi n’ubushakashatsi kuri politiki (Policy and Research Development Manager) mu muryango mpuzamahanga Refugee Action, hagati ya Kamena 2009 na Ukuboza 2013.
Mbere y’uko agirwa Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva yari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), inshingano yahawe ku wa 25 Gashyantare 2025.

Dr Justin Nsengiyumva azwiho ubunyangamugayo, ubuhanga n’ubushishozi mu miyoborere y’ubukungu.