Patriots BBC yakomye mu nkokora APR BBC iyibuza kurangiza shampiyona isanzwe (regular season) idatsinzwe umukino n’umwe.
Ibi yabigezeho mu mukino w’ishiraniro wahuje aya makipe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki ya 20 Mata 2025 aho Patriots yatsinze APR BBC amanota 71-62 bituma APR isoza imikino yayo 16 itsinzwemo umwe gusa.
Ni umukino watangiranye imbaraga n’imbaduko ku makipe yombi ariko agacishamo akugarira nk’amakipe y’abakeba. Icyakora ibyo ntibyatinze kuko amakipe yombi yatangiye kubona inkangara ari nako batsinda.
Patriots BBC yayoboye umukino ibifashijwemo na Cole Elliot Lamar na Kamndoh Betoudji Frank bityo irangiza agace ka mbere n’amanota 26 kuri 18 ya APR.
Mu gace ka kabiri, amakipe yombi yagarukanye imbaraga ariko APR BBC igaragaza imbaraga nyinshi kuko ibifashijwemo na Diarra Aliou Fadiala wabatsindiraga amanota menshi byatumye agace ka kabiri karangira amakipe yombi anganya amanota 12-12.
Ibi byatumye igice cya mbere kirangira Patriots ikiri imbere n’amanota 38-30, ikinyuranyo kiguma ari amanota 8.
Mu gace ka gatatu, nyuma y’ikiruhuko ikipe y’ingabo z’igihugu yaje ishaka kugabanya ikinyuranyo birangira itsinze aka gace ku manota 18-16, icyakora ibyo ntibyari bihagije ngo iyobore umukino kuko hari hakirimo ikinyuranyo bitewe n’uko aka gace karangiye Patriots BBC ikiyoboye umukino n’amanota 54-48.
Mu gace ka nyuma, kari ishiraniro ku makipe yombi yashakaga gutsinda uyu mukino, ABAKINNYI B’INKINGI basohowe mu kibuga, ibyagize ingaruka ku migendekere y’umukino.
Abo ni Diarra Aliou wari umwe mu nkingi za mwamba mu gutsinda amanota ndetse n’ubwugarizi wasohowe mu kibuga nyuma yo gukora ikosa (anti sportif) ndetse na Ntore Habimana wari wujuje amakosa atanu.
Ibi byatumye umukino urangira Patriots itsinze APR BBC amanota 71-62.
Elliot Cole niwe wabaye umukinnyi mwiza w’umukino n’amanota 19, rebound 3 n’imipira yavuyemo amanota (assist) 6, mu gihe Kamndoh Betoudji Frank yatsinze amanota 13 na rebound 6 ku ruhande rwa Patriots BBC.
Ku rundi rwa APR BBC, Diarra Aliou Fadiala niwe watsinze amanota menshi 20, rebound 11 na block 5 agakurukirwa na Mpoyo Axel watsinze amanota 15 na rebound 6.
Ikipe ya APR isoje imikino yayo iri ku mwanya wa mbere n’amanota 31, ikurikirwa na Patriots iri ku mwanya wa kabiri by’agateganyo n’amanota 23 ikaba isigaje imikino 2, iya gatatu ni Tigers ifite amanota 22 ikaba isigaje imikino 2, Ku mwanya wa kane hari REG ifite amanota 21 ikaba isigaje gukina imikino 4.
Undi mukino wari wabaye kuri iki cyumweru, UGB yatsinze Tigers amanota 100-94.
