Mu ijoro ryo kuwa Gatanu, tariki 9 Kanama 2024, muri Lycée de Kigali APR BBC yegukanye Irushanwa rya Rwanda Cup 2024 itsinze REG BBC amanota 110-92 ku mukino wa nyuma.

Ni umukino watangiranye imbaraga n’ihangama ku mpande zombi nkuko byari byitezwe n’abakunzi ba Basketball.

REG BBC yatangiye itsinda amanota 5, APR FC itarabona inotam gusa  ntibyatinze nyuma y’akanya gato ikipe y’Ingabo z’igihugu yaje gutangira kubona inkangara nayo itangira gutsinda bityo izamura amanota, maze amakipe yombi  atangira kujyana inota kurindi birangira agace ka mbere   kurangira APR BBC iyoboye n’amanota 30 kuri 25 ya REG BBC.

 Nyuma y’akaruhuko gato ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yagerageje gukuramo ikinyuranyo ariko birayigora, ahubwo APR BBC ikomeje kuyobora aka gace  ibifashijwemo n’umunyamerika Miller Isaiah baherutse kugura. Igice cya mbere cyarangiye n’amanota 54 kuri 50 ya REG BBC.

Mu gace Ka gatatu, byakomeje  kugorana cyane  ku ikipe ya REG BBC yitwara nabi kuko  yatsinzemo amanota 10 gusa mu gihe ikipe y’ingabo yatsinze 33, APR ikomeza kuyobora ibifashijwemo na Miller ,Shema Osborn  karangira 87  kuri 60 ya REG BBC.

Mu gace ka nyuma REG BBC yakomeje kwikara nabi maze APR BBC ikomeza umujyo yari irim itsinda neza aka gece maze umukino urangira

BBC yatsinze REG BBC amanota 110-92 nets ihita yegukana Igikombe cya Rwanda Cup 2024 cyakinwaga ku nshuro ya mbere.

Mu mukino wabanjirije uyu, Patriots BBC yatsinze Espoir BBC amanota 77-59 yegukana umwanya wa gatatu.

Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya mbere ryatangiye muri Mata 2024, mu rwego rwo kongerera amakipe amarushanwa. Ikipe yegukanye iri rushanwa bitaganyijwe ko yabonye itike yo kwitabira Imikino ya Zone 5 itanga itike yo kwitabira Igikombe cya Afurika.