APR BBC yabonye itike ya 1/2, mu gihe Patriots na REG zasezerewe

Mu irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ikipe y’ingabo z’igihugu, APR BBC yabonye itike ya 1/2 nyuma yo gutsinda REG amanota 81-68 mu mukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Mata 2025.

Ni umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi Espoir Aganze wa REG afungura inkangara atsinda amanota abiri mu masegonda make, Diarra Aliou yahise ayishyura amakipe akomeza gukubana, aragendana inota ku rindi ariko ntibyatinze kuko Chasson wa APR BBC yakoze itandukaniro atsinda amanota atatu inshuro eshatu bihita bifasha APR kuyobora umukino n’amanota 31-21 ya REG.

Mu gace ka kabiri umukino wakomezanyije ihangana ryo ku rwego rwo hejuru ku mpande zombi, aho REG yagerageje kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo n’umu pivot wayo Prinsloo na Boissy umwe mu nkingi za mwamba biyifasha gutsinda aka gace. Icyakora ntibyari bihagije ngo ikinyuranyo gishiremo kuko hasigayemo amanota arindwi.

Igice cya mbere cyarangiye APR iyoboye n’amanota 43-36, ndetse kirangira Boissy Jean Jacques wa REG ariwe uri imbere n’amanota 12.

Nyuma y’ikiruhuko mu gace ka gatatu Prinsloo na Muhizi bari mu bihe byiza bafashije REG gukuramo ikinyuranyo cyarimo. Aka gace karangira banganya amanota 61-61.

Mu gace ka nyuma kari gafite icyo gasobanuye kinini ku wegukana umukino amakipe yombi yakomeje kugenda inota kurindi. Ariko habura iminota ine ngo agace ka nyuma karangire uwo REG igenderaho boissy yakuwe mu kibuga kubera ko yari yujuje amakosa. APR nayo yahise ibyaza ayo mahirwe umusaruro maze ibifashijwemo na Diarra itsinda amanota menshi.

İbyo byahesheje ikipe ya APR gutsinda uyu mukino n’amanota 81-68 bituma İkipe y’ingabo z’igihugu ibona itike ya 1/2.

Muri uyu mukino Diarra Aliou Fadiala wa APR niwe wabaye umukinnyi w’umukinnyi aho yakoze amanota 22, rebound 5 na block 3.

Uretse uyu mukino mbere yawo habanje umukino wahuje Dar city na Patriots, Dar city yo muri Tanzania isezerera Patriots BBC iyitsinze amanota 78-64. Muri uyu mukino Obadiah Noel wa Dar City niwe wabaye umukinnyi w’umukino aho yakoze amanota 22, agakora rebound 5 ndetse agatanga n’imipira yavuyemo amanota(assist) 2.

Mu bagore REG W BBC yatsinze JKL lady Dolphins 80-73, mu gihe APR W BBC yatsinzwe na KPA W BBC yo muri kenya amanota 61-67.

Biteganyijwe ko irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 rikomeza kuri uyu wa Gatandatu hakinwa imikino ya ½.

Saa 14:00, KPA W BBC irakina na JKL lady Dolphins, mu gihe saa 16:00 APR W BBC ikina na REG W BBC.

Mu bagabo, ku isaha ya saa 18:30 UGB irakina na KPA, mu gihe ku isaha ya 21:00 Dar city ikina na APR BBC. İmikino yose irabera muri Petit Stade.