Abantu 51 barimo abana 15 bamaze guhitanwa n’umwuzure watewe n’imvura nyinshi muri leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatanu, mu gihe watumye abandi bakobwa 27 bari bitabiriye umwiherero wa ‘Christian summer camp’ baburirwa irengero.
Iyo mvura yateye umugezi wa Guadalupe kuzura cyane mu gihe gito, uzamuka metero 7,9 mu isaha imwe gusa, ibyatumye amazi ahita atangira gutembana inzu n’ibinyabiziga.
Agace kibasiwe kurusha ahandi ni Kerr County, aho abantu 43 bamaze gupfa.
Amatsinda y’abatabazi aracyashakisha abana bari mu bakobwa 750 bitabiriye uwo mwiherero kuri ‘Camp Mystic’, hafi y’umujyi wa Kerrville uri ku ntera ya kilometero 104 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa San Antonio.
Ibice bitandukanye byatangajwemo ibihe bidasanzwe, nyuma y’uko imihanda myinshi isenywe n’umwuzure n’imirongo y’itumanaho ikangirika bikomeye.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko ibi byago “bitangaje” kandi “biteye ubwaba,” mu gihe Ibiro bya Perezida byatangaje ko bizatanga ubufasha.
Amafoto agaragaza amazi menshi y’umwuzure yibasiye ibiraro n’amazi yihuta cyane yiruka mu mihanda.
Visi Guverineri wa Leta ya Texas, Dan Patrick, yagize ati: “Mu gihe kitarenze iminota 45, Umugezi wa Guadalupe wazamutseho metero 7,9, bitera imyuzure iteye ubwoba yasenye ibintu kandi, ikibabaje kurushaho, itwara n’ubuzima bw’abantu.”
Yabwiye kandi ababyeyi ko nibaramuka badahamagawe, bivuze ko umwana wabo yabonetse kandi ari amahoro.
Yongeyeho ati: “Ibyo ntibivuze ko abo bana baburiwe irengero burundu. Bashobora kuba batari kubona uburyo bavugana n’ababyeyi.”
Abayobozi batangaje ko ibikorwa byo gushakisha no gutabara—bikoreshejwe kajugujugu, drones n’amato—bizakomeza kugeza igihe buri wese azaba yabonetse.
Ubuyobozi bwa Camp Mystic bwavuze ko nta mashanyarazi bafite, nta mazi ndetse nta na Wi-Fi, bunongeraho ko “ umuhanda munini wangijwe n’imyuzure, bityo bikaba bigoranye kubona ubufasha bwisumbuyeho.”
