Kuri uyu wa Kabiri, ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burusiya biri kugirana ibiganiro i Riyadh muri Arabiya Sawudite ku byerekeye uko intambara iyo muri Ukraine yahagarara.
Ibi nibyo biganiro bya mbere by’imbonankubone hagati y’ibihugu byombi kuva u Burusiya bwashoza intamabara muri Ukraine.
Ni ibiganiro birimo guhuza Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya, Serge Lavrov n’Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Marco Rubio, ariko ntibyatumiwemo Ukraine cyangwa ibihugu by’u Burayi.
Amerika ivuga ko ibi biganiro ari intambwe ya mbere yo kureba niba u Burusiya “bushishikajwe” no guhagarika intambara, mu gihe u Burusiya bwo buvuga ko intego ari ukuzahura umubano na Amerika
Ni mu gihe Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, avuga ko igihugu cye kitazemera amasezerano ayo ari yo yose ari buve mu biganiro Ukraine itagizemo uruhare.
Ibi birikuba kandi mu gihe abayobozi b’u Bwongereza, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, Polonye, Espagne, u Buholandi, Danemark n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi ndetse n’umunyamabanga mukuru wa NATO, Mark Rutte na bo bifuza kubigiramo uruhare, dore ko ejo bakoze inama yihutirwa.
Ni inama yatumijweho na perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron nyuma y’uko Donald Trump atunguye abayobozi b’uyu mugabane, ategura ibiganiro hagati y’Amerika n’u Burusiya nyamara ntibitumirwemo Uburayi na Ukraine.
Nyuma y’inama, Perezida Macron abicishije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati: “Nyuma yo guhuza abayobozi benshi b’Abanyaburayi, nahise mvugana na Perezida Donald Trump ndetse mvugana na Perezida Volodymyr Zelensky.”
Macron yashimangiye ko ibihugu by’i Burayi bishaka amahoro akomeye kandi arambye muri Ukraine. Ati “U Burusiya bugomba guhagarika ibitero byabwo, kandi ibyo bigomba guherekezwa n’umutekano usesuye kandi wizewe ku Banya-Ukraine.”
Yagaragaje impungenge nk’iz’abandi bayobozi nabo bagaragaje muri iyi nama, agira ati: “Bitabaye ibyo, hari impungenge ko ako gahenge kazarangira nk’amasezerano ya Minsk.”
Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer we yagize ati “Gusezeranya umutekano kwa Amerika, niyo nzira yonyine iganisha ku mahoro muri Ukraine.”
Starmer yongeyeho ko hari gutekerezwa uko ingabo z’u Bwongereza zakoherezwa muri Ukraine mu gihe cyose habayeho amasezerano y’amahoro arambye.