AMATEKA
Search
Close this search box.
KABGAYI EYE UNIT
EYE CARE IN FOCUS

Amatora2024: Paul Kagame ari imbere n’amajwi 99%

Komisiyo y’Igihugu yAmatora iratangaza ko Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame ariwe uri imbere mu majwi amaze kubarurwa kuko afite 99.15% by’amajwi amaze kubarurwa.

Paul Kagame ku mwanya w’umukuru w’Igihugu akurikiwe na Dr. Frank Habineza w’Ishyaka riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije ufite 0.53% mu gihe ku mwanya wa gatatu hari Bwana Philippe Mpayimana ufite amajwi 0.32%.

Nk’uko Hon. Oda Gasinzigwa amaze kubitangaza, ibyavuye mu matora by’ibanze ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu bigaragaza ko amajwi amaze kubarurwa angana na 78.94% bigize umubare w’abasaga miliyoni 7 ku Banyarwanda basaga miliyoni 9 bari kuri lisiti y’itora.

Hon. Gasinzigwa avuga ko Abanyarwanda bitabiriye amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite ku kigero cya 98%.

Amatora yo guhitamo Umukuru w’Igihugu n’abadepite yatangiye kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Nyakanga aho Abanyarwanda baba mu mahanga aribo babimburiye abandi mu gutora Perezida n’Abadepite.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Abanyarwanda baba imbere mu gihugu nabo bazindukiye mu matora.

Byari biteganyijwe ko Abanyarwanda basaga miliyoni icyenda aribo bari bwitabire amatora harimo abarenga miliyoni ebyiri bari batoye ku nshuro ya mbere.

Igikorwa cyo kubarura amajwi kirakomeje ndetse biteganyijwe ko ku munsi w’ejo ku wa Kabiri hazatangazwa iby’ibanze byavuye mu matora y’abadepite.

Bitarenze tariki 20 Nyakanga nibwo hazatangazwa ibyavuye mu matora by’agateganyo mu gihe bitarenze tariki 27 Nyakanga aribwo hazatangazwa ku buryo bwa burundu ibyavuye mu matora.

Ni ku nshuro ya kane Paul Kagame atsindira kuyobora u Rwanda kuko mu matora yabaye muri 2003, Paul Kagame yatsinze ku majwi 95.1%, muri 2010 atsinda ku majwi 93.08% mu gihe muri 2017 yatsindiye ku majwi 98,8%.

More stories

Kabgayi EyE Unit
EYE CARE IN FOCUS
Previous slide
Next slide