Mu Kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari mu ndege asubira i Vatikani, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Fransisiko yavuze ko amatora ya perezida muri Amerika ari uguhitamo hagati y’ibibi bibiri.
Papa Fransisiko ashingira ku kuba imigambi y’abari kwiyamamaza bose irimo inenge zibangamiye ikiremwamuntu kuko uwahoze ari Perezida wa Amerika Donald Trump afite umugambi wo kurwanya abimukira mu gihe Visi Perezida Kamala Harris ashyigikiye umugambi wo gukurambo inda.
Ibi Papa Fransisiko abifata nk’ibikorwa “birwanya ubuzima.”
Papa Fransisiko yagize ati “Umuturage arasabwa guhitamo umubi buhoro. Ni inde mubi buhoro muri bombi? Uwo mugore cyangwa uwo mugabo? Simbizi, buri wese ufite umutimanama yagakwiye kuzirikana ibi kandi akabikora.”
Papa Fransisiko wakunze kuvuga cyane kuri politiki kurusha abamubanjirije ndetse agaharanira ko Kiliziya Gatolika iba ifunguye kurushaho, mu myaka ishize yakunze kugaragaza ko gukuramo inda bikwiye gufatwa nko kubangamira uburenganzira bwa muntu nk’ibindi bibazo byose birimo gukumira abimukira.
Mu gihe abepisikopi bari mu mpaka mu 2021 ku kuba bakwima isakaramentu rya Ukaristiya abayobozi bashyigikiye uburenganzira bwo gukuramo inda, harimo na Perezida Joe Biden, Papa yasabye ko bafata imyanzuro mu buryo bwa gishumba, aho kuyifata mu buryo bwa politiki. Papa yavuze ko atigeze avuga ko hari ugomba kwimwa Isakaramentu.
Nubwo Papa akomeza kugaragaza aho Kiliziya ihagaze ko gukuramo inda ari icyaha gikomeye kandi kuri uyu wa Gatanu akaba yagaragaje ko atavuga rumwe na Harris ushyigikiye gukuramo inda, ariko yananenze politiki ya Trump yo gukumira abimukira. Ibi bikorwa byose abyita “ikibi” cg “evil”
Papa Fransisiko ati “Kwirukana abimukira, kubajugunya aho ushaka, kubasiga… ni ibintu biteye ubwoba, harimo ikibi. Kwirukana umwana mu nda y’umubyeyi ni ukwica, kuko hari ubuzima. Tugomba kuvuga kuri ibi bintu mu buryo busobanutse.”
Mu 2016, Papa Fransisiko yigeze kuvuga ko umugambi wa Trump wari umukandida wa perezida icyo gihe, wo kubaka urukuta rwo gukumira abimukira bava muri Mexique berekeza muri Amerika, atari uwa gikirisitu kuko kubwa Papa Fransisiko, abimukira nabo baba barengera ubuzima.”
Papa Fransisiko yumvikanye anenga kandi abantu bahitamo kutabyara ahubwo bagahitamo kubana n’inyamaswa mu kigwi cyo kugira abana.
Nk’uko ubushakashatsi bwa Pew Research bubigaragaza, 52% by’abakirisitu Gatolika biyandikishije gutora bavuga ko bashyigikiye Abarepubulikani, mu gihe 44% bavuga ko bashyigikiye Abademokarate.
Hari hashize iminsi Papa Fransisiko ari mu ruzinduko ku mugabane wa Aziya kuko kuva tariki ya 3 Nzeri 2024 yasuye Indoneziya, Papua New Guinea, Timor-Leste na Singapore. Ni urugendo yasoje kuri uyu munsi tariki 13 Nzeri 2024.