Umwuka mubi hagati ya Ethipia na Misiri ukomeje kugenda uba mubi uko bwije uko bukeye ahanini kubera ikibazo cy’urugomero Ethiopia ikomeje kubaka ku ruzi rwa Nili.
Ikibazo hagati ya Misiri na Ethiopia gishingiye ku rugomero rwa Grand Ethiopian Renaissance Dam rwubatswe na Ethiopia ku Ruzi rwa Nili aho Misiri iyishinja gushaka kwikubira uburenganzira kuri uyu mugezi no kugabanya amazi ya Nili kandi 90% by’amazi yose Misiri ikoresha iyakura muri uyu mugezi.
Abategetsi bo mu Misiri bavuga ko amasezerano yo mu gihe cy’ubukoloni [1929-1959] yemeza ko Misiri na Sudani bifite uburenganzira bwihariye ku mazi y’uruzi rwa Nili.
Mu ibaruwa yandikiwe Umuryango w’Abibumbye, Ethiopia ivuga ko ibirego bya Misiri bidafite ishingiro bityo ko ikwiye guhagarika ibikorwa by’ubushotoranyi ku mushinga w’uru rugomero.
Ethiopia ivuga ko urwo rugomero ruzagabanya imyuzure muri Sudani kandi rukazabika amazi nk’uburyo bwo kwirinda amapfa y’ahazaza.
Ethiopia kandi ivuga ko urwo rugomero rukora amashanyarazi akomoka ku mazi atembera anyura muri ‘turbine’ ku buryo imigendere y’amazi ya Nile itazahungabanywa cyane mu gihe umushinga uzaba urangiye.
Ethiopia yongeraho ko Misiri na Sudani nazo zifite ingomero nyinshi ku ruzi rwa Nile.
Ku rundi ruhande Misiri ivuga ko Ethiopia yanze amasezerano ya 2015 yasabaga ko hashyirwaho akanama mpuzamahanga kagamije kwiga ku ngaruka z’ibidukikije z’uwo mushinga mu gihe Ethiopia ivuga ko uwo mushinga ari ingenzi ku gihugu, cyane ko ko megawatt 5,000 urwo rugomero ruzatanga zizafasha abaturage bayo kuva mu bukene.
Mu ntangiriro z’umushinga, Misiri yigeze gutangaza ko ishobora kuwugabaho igitero cya gisirikari. Kuri ubu, abasesenguzi bavuga ko icyakwangirika cyose kuri uru rugomero gishobora guteza imyuzure ikomeye mu bihugu biri mu majyepfo yarwo.

Impuguke zo muri Kaminuza ya Manchester yo mu Bwongereza zakoze isuzuma kuri uru rugomero zagaragaje gahunda y’uburyo amazi n’amashanyarazi azatunganywa n’uru rugomero ashobora gusaranganywa mu buryo bungana hagati ya Misiri, Ethiopia, na Sudani. Ariko kugeza ubu, nta leta n’imwe muri izo yigeze igaragaza ubushake bwo gushyigikira iyo gahunda.
Misiri yatangiye guhindura umuvuno
Nyuma y’uko ibiganiro byo gushakira umuti iki kibazo bihagaze kuva mu Ukuboza 2023, Misiri yahise ihanga amaso abaturanyi ba Ethiopia.
Misiri iherutse gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano na Somalia, yemera kohereza ingabo 5,000 mu itsinda rishya rya Afurika ryiga ku mutekano no kugarura ituze.
Muri Kanama, Misiri yohereje indege ebyiri zuzuye intwaro n’amasasu i Mogadishu, igikorwa cya gisirikare cya mbere cyo gufasha Somalia mu myaka irenga 40.
Abasesenguzi bavuga ko ubu bufasha bushingiye ku kuba Somalia iri mu bibazo byayo bwite na Ethiopia ku masezerano yo kubaka icyambu cya Somaliland, igice giherereye ku Nyanja Itukura, agace Somalia ifata nk’akayo.
Ayo masezerano aha Ethiopia uburenganzira bwo gukoresha icyambu cya Berbera ku mpamvu z’ubucuruzi no kuba yakubaka ikigo cya gisirikare mu birometero 20 uvuye ku nkombe z’icyo cyambu.
Kubera izi mpamvu, Abategetsi ba Somalia bageneye Ethiopia ubutumwa bw’uko bashobora gushyigikira abarwanyi bashaka ubwigenge muri Ethiopia mu gihe leta ya Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed yaba idahagaritse ibiganiro na Somaliland.
Uyu mwuka utari mwiza hagati ya Ethiopia na Somalia niwo Misiri ishaka kunyuramo kugira ngo yifatanye na Somalia mu guhangana na Ethiopia nk’uko bigarukwako n’abasesenguzi.
Misiri na Somalia bateganya gukora imyitozo ya gisirikare ku butaka no mu mazi, ibintu Hassan Nafaa, umwarimu muri Kaminuza ya Cairo, abona nk’ubutumwa buri guhabwa Ethiopia ku kuba yakomeza kuzuza urugomero rwa GERD.
Nafaa yabwiye Atlantic Council ko kohereza ingabo muri Somalia bizaha Misiri umwanya mwiza mu gihe haba havutse ubushyamirane na Ethiopia ku bijyanye n’uburyo amazi ya Nili atembera.
