Abatuye Ngororero barashaka gare ibahesha ishema

Abatuye Ngororero barasaba ko gare ya Kabaya yavugururwa ikubakwa ku buryo bujyanye n’igihe, dore ko haba ku zuba, haba ku mvura  abagenzi batabona aho bikinga.

Muri Mutarama, umugenzi waturutse mu Murenge wa Mugunga, akarere ka Gakenke yateze moto ku mafaranga ibihumbi bitandatu, ajya gutega imodoka muri Gare ya Kabaya.

Mu rugendo rwe, imvura yamufatiye mu nzira, ariko asanga kugama ntacyo biri bumufashe, ageze muri gare asanga imodoka ni nke kuko cyari igihe cy’itangira ry’amashuri.

Yashatse aho yugama muri gare, ariko kuko nta hahari, asimbukira mu maduka ari hepfo y’iki kibuga kizitiye ku ruhande rumwe, ku rundi hakaba umukingo, maze arugama.

Muri iki kibuga kitirirwa gare, abagenzi bari bayisizemo isigara inyagirwa.

Ndacyayisenga Eric utwara imodoka mu muhanda Ngororero – Muhanga avuga ko mu gihe cy’imvura usanga ntaho kugama imvura hahari ndetse n’imitwaro yabo ikahangirikira.

Ibi rero ngo bituma ingendo zimwe na zimwe zisubikwa.

Kuri iki cyifuzo cyo kuba iyi gare yakubakwa,Uwihoreye Patrick umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko babonye umufatanyabikorwa uzabafasha kuyubaka n’ubwo nta gihe runaka avuga ibikorwa byo kuyubaka bizatangirira.

Akomeza agira ati” gare ya kabaya tugiye kuyubaka ariko ku bufatanye  numufatanyabikorwa, Leta izagira uruhare rwa yo n’umufatanyabikorwa azane urwe. Ibiganiro ni ho bigitangira, ku buryo tuzamenya igihe imirimo izatangirira, ndetse n’uruhare rwa buri wese uko rugomba kungana.”

Yongeyeho ati “bashonje bahishiwe.”

Iki kibazo cyo kuba gare ya Kabaya itubatse bijyanye n’igihe si ubwa mbere cyavuzwe. Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero uko bwagiye busimburana ntibwahwemaga gutanga igisubizo kivuga ko imishinga yo kuvugurura iyi gare iri munzira, ariko amaso agahera mu kirere.

Ni na cyo gisubizo cyongeye guhabwa ICK News. Iyi gare ikoreshwa n’imodoka zigana mu bice by’Uburengerazuba n’Amajyaruguru mu turere twa Nyabihu, Musanze na Rubavu, ndetse no mu Majyepfo mu Karere ka Muhanga zishobora no gukomeza mu mujyi wa Kigali.

Umwanditsi: Tugirimana Jean Bosco