Kuva ku wa Mbere, tariki ya 18 Werurwe 2024, abanyeshuri 10 baturutse mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) n’abandi 10 bo muri East African University Rwanda (EAUR) bari i Huye mu mahugurwa y’iminsi irindwi ku gutunganya amashusho no gutangaza inkuru ku bidukikije.
Aya mahugurwa yateguwe n’Ikigo cyo muri Suwede ‘Fojo Media Institute’ binyuze mu mushinga ‘Rwanda Media Programme’ agamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi abanyeshuri biga itangazamakuru mu Rwanda ku bijyanye no gutunganya amashusho no gutangaza inkuru ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Nyuma y’iminsi itatu aya mahugurwa atangiye, ICK News yaganiriye na bamwe mu banyeshuri bari guhugurwa batangaza ko hari byinshi bamaze kunguka cyane cyane mu bijyanye no gufata amashusho meza ndetse no kumenya kuyatunganya.
Uwitwa Valens Rusagara Muvunankiko wiga mu mwaka wa kabiri w’itangazamakuru muri ICK avuga ko amaze kumenya gukora inkuru ku bidukikije.
Muvunankiko ati “Hari byinshi maze kumenya muri iyi minsi maze hano harimo uko nakora inkuru zibidukikije. Urugero natanga ni nk’iyo ubonye hari ahantu bari gutema ishyamba, uba ugomba kubikoraho iperereza, ukamenya ikibyihishe inyuma hanyuma ugashaka igisubizo.”
Muvunankiko yongeyeho ko hari byinshi amaze kumenya mu bijyanye no gutunganya amafoto harimo gufata amashusho mu buryo bwa kinyamwuga ndetse no kuyatunganya neza.
Uretse Muvunankiko, Henriette Kagirimpundu wiga muri EAUR avuga ko atangiye gusobanukirwa n’uburyo bwo gukoramo inkuru zisesenguye mu buryo buhagije, ndetse akaba amaze no kumenya gufata amashusho. Ati “No gufata amashusho ntabwo nari mbifiteho ubumenyi, buhagije ariko ubu maze kubimenya.”
Mu kiganiro na ICK News, Umunya-Suwede Anneli Megner Arn uri guhugura aba banyeshuri avuga ko yasanze abanyeshuri ba ICK na EAUR hari urwego bariho mu bijyanye no gufata amashusho no kuyatunganya ku buryo kubahugura bitari kumugora cyane.
Ati “Aba banyeshuri nasanze hari ubumenyi bari bafite ku bijyanye no gufata amashusho ndetse no kuba bayahuza bakoreshe Adobe premiere pro. Ibi rero byatumye n’ibindi naberetse babimenya vuba.”
Asoza avuga ko yakunze ukuntu abanyeshuri bafite ubushake bwo kumenya ibintu byinshi bitandukanye.
Imikoranire hagati ya Fojo Media Institute na kaminuza zigisha itangazamakuru mu Rwanda imaze imyaka isaga ibiri. Ni imikoranire igamije kongerera ubushobozi abanyeshuri biga itangazamakuru muri Kaminuza enye zikorana na Fojo Media Institute. Izo Kaminuza ni ICK, EAUR, Kaminuza y’u Rwanda na Mount Kigali University.