Faith Kipyegon na Beatrice Chebet bo muri Kenya besheje uduhigo dushya ku Isi mu buryo butangaje mu irushanwa ryo gusiganwa ku magura rya ‘Diamond League’ ryabereye i Eugene, Oregon muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatandatu.
Kipyegon yegukanye intsinzi mu irushanwa ry’abagore rya metero 1500, akoresheje iminota itatu n’amasegonda 48.68 — akuraho agahigo yari asanganywe.
Aka gahigo gashya agashyizeho hashize icyumweru kirenga uyu mukinnyi w’imyaka 31, watwaye imidali ya zahabu mu mikino Olempike ya 1500m inshuro eshatu, atabashije kugera ku ntego yo kuba umugore wa mbere mu mateka wiruka ibilometero bine munsi y’iminota ine.
Mugenzi we wo muri Kenya, Beatrice Chebet, yashyizeho agahigo gashya ku isi mu kwiruka metero 5,000 mu bagore, akoresheje iminota 13 n’amasegonda 58.06 — ashyiraho intera nshya irusha amasegonda arenga abiri agahigo ka mbere kari gasanzwe karashyizweho n’Umunya-Ethiopia Gudaf Tsegay, na we wakagiriye i Eugene mu myaka ibiri ishize.
Chebet w’imyaka 25 ubu ni we ufite uduhigo tw’Isi ndetse n’imidali ya zahabu ya Olempike mu kwiruka metero 5,000 na 10,000.
Chebet yagize ati: “Mu gihe nazaga hano i Eugene, nari niteguye kuza kwiruka nkashyiraho agahigo gashya ku Isi.” yongeyeho ati: “Ndishimye cyane.”
Abo bombi bari mu cyiciro cy’abatsindiye imidali ku giti cyabo 17 mu mikino Olempike iheruka kubera i Paris, ndetse n’abandi 14 bari bafite uduhigo tw’isi, bose bitabiriye irushanwa ry’ibyamamare rizwi cyane ku izina rya ‘Prefontaine Classic’.
Irushanwa rya ‘Diamond League’ rizakomereza i Monaco, mbere yo kujya mu Bwongereza ahazabera isiganwa ryiteguwe n’abafana benshi, ‘London Athletics Meet’, ku itariki ya 19 Nyakanga uyu mwaka.
Finale izabera i Zurich ku matariki ya 27 na 28 Kanama, ni ukuvuga icyumweru kirenga mbere y’uko hatangira Shampiyona y’Isi y’Imikinongororamubiri izabera i Tokyo, mu Buyapani.