Bamwe mu bakorera ubuhinzi bw’ibigori mu bishanga bya Makera na Ntenderi biri mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga, baravuga ko bagiye kumara amezi ikenda bategereje inyishyu y’umusaruro w’ibigori bagemuye kuri Koperative ‘IABM’.
Aba baturage bavuga ko bagemuye umusaruro wabo muri Werurwe 2024, aho bari bijejwe ko bazaba bishyuwe amafaranga yabo bitarenze muri Mata 2024, gusa umwaka werekeza ku musozo batarishyurwa.
Amasezerano hagati y’abahinzi na Koperative IABM avuga iko iyi komerative ishakira aba bahinzi imbuto y’ibirayi n’iy’ibigori bagahinga bakayiha umusaruro ikawushakira isoko.
Ibi ngo ni nako byagenze muri uyu mwaka gusa amafaranga y’umusaruro wabo bakaba bamaze amezi arenga 10 bayategereje.
Umwe mu bakorera ubuhinzi mu gishanga cya Ntenderi utashatse ko amazina ye atangazwa agira ati “Baje gutwara ibigori aho twari twarabyanitse, hari mu kwezi kwa gatatu batubwira ko tuzaba twishyuwe bitarenze mu kwezi kwa kane none twarategereje twarahebye.”
Igihangayikishije cyane aba bahinzi ngo ni uko indi mbuto bahawe, umusaruro wayo uri hafi kuboneka mu gihe batari babona inyishyu y’umusaruro wa mbere.
Uyu muturage akomeza agira ati “Indi mbuto y’ibigori twahawe twarayihinze ndetse nabyo bibura iminsi micye bikera kandi n’amafaranga y’ibyambere ataraboneka. Ibi rero bigira ingaruka ku mibereho yacu kuko ubuhinzi niko kazi kacu ka buri munsi dukuramo ibitubeshaho, n’amafaranga yo kwishyura amashuri y’abana bacu.”
Umuyobozi wa IABM, Uzamukunda Yukunda, avuga ko iki kibazo bakizi gusa ko kitabaturutseho kuko byatewe ahanini n’inzira ndende umusaruro w’abaturange unyuzwamo mbere yo gucuruzwa.
Ati “Dusya kawunga amafaranga akaboneka. Icyadutindije rero ni ugushaka ibyangombwa by’umusaruro w’abaturage kuko bica mu nzira nyinshi. Urugero ni nk’ibigori bya hybrid, birasarurwa, tukabishakira ‘certificate’ itangwa na RICA yemeza ko iyo mbuto ari nziza, tukabereka ingero z’uwo musaruro dufite hanyuma rero iyo byemewe tubitembereza mu turere twose tw’igihugu ariko utwo turere natwo ntiduhita twishyura ako kanya kuko baduha impapuro zemeza ko bazatwishyura tukazijyana kuri Banki y’Abaturage hanyuma bakabona kuduha amafaranga yo guha abaturage.”
Icyakora, Uzamukunda asoza asezeranya abahinzi ko bitarenze tariki ya 1 Mutarama 2025, bazaba babonye amafaranga yabo.
IABM yakira byibura umusaruro wa toni ziri hagati ya 150 na 200 by’ibigori mu mwaka zivuye mu bishanga bibiri. Buri muhinzi ahabwa amafaranga igihumbi (1000Frw) ku kiro.
