Mu Rwanda, bamwe mu banyeshuri bacikiriza amashuri yabo mu cyiciro cya mbere cy’ay’isumbuye (O’level) bagahitamo kwiga imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET) bashaka inzira yihuse y’umurimo.
Abo banyeshuri bavuga ko amashuri y’ubumenyingiro abaha amahirwe menshi yo kubona akazi mu nzego zitandukanye, haba mu bucuruzi, ubuhinzi, ikoranabuhanga, n’ububaji.
Abaganiriye na ICK News, harimo abasubikiye amashuri muri ‘O’level’ bagahitamo kujya kwiga mu mashuri y’ubumenyingiro, abandi bakishakishiriza imenyereza mwuga ry’igihe gito.
Rumuri Angel, utuye i Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye yabwiye ICK News ko yasubitse kwiga icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye akajya mu imenyereza mwuga ry’igihe gito ryo gutunganya imisatsi y’abagore.
Agira ati “Nabonaga niga byanga, mbona gukomeza guhatiriza biri kuntwarira umwanya kandi uwo mwanya hari icyo nakawubyajemo. Kubera ko niyumvagamo impano yo kuzakora akazi ko gutunganya imisatsi y’abagore, narabyize ndayirangiza nyuma nza gutangira bingoye kuko nabanje gukora imirimo itandukanye harimo n’ikiyede, nkakora nzigama.”
Akomeza avuga ko mbere ya 2018 yororaga amatungo harimo n’ihene hanyuma muri uko kuzigama akajya aguramo andi matungo, maze mu 2019 akomeza gukora, ari nako agura amatungo magufi arimo ihene n’ingurube.
Ati “Nafunguye konti ya banki nkajya nshyiraho igihumbi, bibiri […] amatungo nayo arororoka arabyara, bigenda neza ndayagurisha nkuramo miliyoni imwe nongeraho nayo nari mfite kuri konti nguramo igikoresho gikoreshwa mu gufura mu mutwe, icyumutsa, intebe imwe n’utundi dukoresho twifashishwa mu gutunganya imisatsi y’abagore.”
Asoza avuga ko ubu afite abandi bantu yazanye bafatanya batatu, ndetse akaba afasha abandi mu kubaha imenyereza mwuga ku banyeshuri bize nk’ibyo yize, akabasinyira bakabakira ku mashuri yabo.”
Israel Niyomukiza, utuye mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Muhoza avuga ko kubera uko yakundaga umwuga w’ububaji kuva akiri muto byatumye ahitamo kureka ishuri ajya kwiga umwuga mu gihe cy’amezi atandatu.
Agira ati “Byarangoye kumvisha ababyeyi ko bamfasha bakanyishyurira nkiga umwuga kuko nabonaga ayo banyishyurira mu ishuri apfa ubusa. Nahise mfata umwanzuro mpagarika kwiga ariko nyuma y’amezi atandatu ashize, banyishyuriye ibihumbi magana abiri njya kwiga ububaji amezi atandatu.”
Avuga ko kuri ubu abasha kubona amafaranga no kwizigamira byibuze ibihumbi birindwi buri cyumweru.
Dr. Dusingize Marie Paul, impuguke mu byerekeranye n’imenyamuntu avuga ko abana bakwiye kwiga no kwiremamo icyo bazaba cyo bakiri bato.
Agira ati “Guhera ku myaka itatu abana bagenda barebera ku babyeyi babo. Ariko birashoboka ko ibyo umwana yigiye ku babyeyi yabihindura, akabisimbuza ibyo yigiye hanze. Aha rero ni ho ushobora gusanga umwana yafata umwanzuro wo kuva mu cyiciro rusange, akajya kwiga imyuga.”
Avuga ko ku bahindura, bashobora kubiterwa no kubona amashuri asanzwe arimo kubatwara imbaraga nyinshi, cyangwa akaba ashaka gukurikira inshuti ze abona zagiye mu mwuga zigahirwa. Hari n’uwareba abandi biga amashuri asanzwe kugera muri Kaminuza, ariko akabona nta mirimo bafite bigatuma yiga imyuga kugira ngo agaragare ku isoko ry’umurimo.
Agira ati “Harimo inyungu mbere na mbere kuri we kuko aba yabihisemo akabikora abikunze kandi neza bikamuha ikofi (Amafaranga), akitunga, agatunga umuryango, Harimo inyungu nyinshi ku gihugu kuko aba avuye mu ruhando rw’abashomeri.”
Akomeza agira ati “Wenda nk’abaturanyi, inshuti, abantu agendana na bo cyangwa ababyeyi be bashobora kubigiraho ikibazo bakamubwira bati ‘twakurihiye amashuri none nta mpamyabumenyi utuzaniye kuko nabo hari igihe bubaka ibyiringiro mu muntu batitaye ku marangamutima n’amahitamo ye. Bashobora kubifata nk’igihombo ariko igihe ibyo yagiyemo bigize uburambe akabasha kwiteza imbere ntakomeze kugira uwo abera umutwaro ntabwo njyewe mbibonamo igihombo.”
Habumuremyi Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Abanyamakuru (ARJ) agira inama ababyeyi ko badakwiriye kubuza abana uburenganzira bwo kwiga ibyo bahisemo.
Agira ati “Mu gihe cyanjye, twize babiduhatira kuko hari uko babibonaga, ariko muri iki gihe ababyeyi ndabagira inama yo kureka abana bakiga ibyo bumva bashaka kandi babona bizabateza imbere. Niba umwana avuze ngo agiye kwiga umwuga mufashe niba ufite ubwo bushobozi.”
Avuga ko yabaye muri minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga akabona ko abana bize bararangiza bakabura akazi, Nk’abo ngo yari kubagira inama yo kwiga imyuga kuko iyo bayirangije bashobora kwitunga n’irindi shuri ryose bifuza kwiga bakaryiga bikabagirira akamaro.
Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo guteza imbere imyuga, ku buryo muri 2024, igihugu gifite intego zo kubona abanyeshuri barenga 60% bahitamo amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.
