Papa Fransisiko yagabanyije umushahara w’Abakaridinali bakorera i Vatikani

Kuva kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ugushyingo 2024, Abakaridinali bakorera i Vatikani baratangira kwakira umushahara muto kuwo bari basanzwe bafata.

Ni icyemezo cyafashwe n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Fransisiko.

Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abataliyani ANSA dukesha iyi nkuru bibitangaza, umulayiki Maximino Caballero Ledo, uyobora ubunyamabanga bw’ishami ry’ubukungu i Vatikani, yamenyesheje abakaridinali iki cyemezo mu ibaruwa yo ku ya 18 Ukwakira 2024, hashize ukwezi nyuma y’indi baruwa ya Papa Fransisiko kuri iyo ngingo.

By’umwihariko, igabanywa ry’umushahara ngo rizakorwa mu bice bibiri: “agahimbazamusyi k’ubunyamabanga n’amafaranga yifashishwa mu biro”, amafaranga bafataga buri kwezi.

Nubwo Vatikani itagaragaza amafaranga umukaridinari ukorera muri Vatikani ahembwa, ANSA ivuga ko ari amayero 5,500 ku kwezi (hafi amadorali ibihumbi 65,000 ku mwaka).

Bivugwa ko kuri ayo mafaranga hazagabanukaho amayero 500 kubera icyo cyemezo.

Mu ibaruwa Caballero yandikiye abakaridinari yavuze kandi ko hari “izindi ngamba zirimo kwigwaho n’inzego zibishinzwe,” kandi ko “bizasaba uruhare rwa buri wese.”

Caballero ngo yizeye ko iki cyemezo kizakirwa mu mwuka nyawo w’ubufatanye ku bw’ineza ya Kiliziya.”

Ikinyamakuru cyo mu Butaliyani cyitwa Il Messagero kivuga ko kwishyura imishahara y’abakozi ibihumbi 4000 ba Vatikani bitwara nibura miliyoni 10 z’amayero buri kwezi. (Hafi amayero ibihumbi 32,400 ku mukozi buri mwaka.)

Ingengo y’imari iheruka ya Vatikani yagaragayemo icyuho cya miliyoni 83 z’amayero, ari nayo mpamvu Papa Fransisiko yafashe icyemezo cyo kugabanya amafaranga abakaridinali bakira kugira ngo iki cyuho kivemo.

Mu ibaruwa Papa Fransisiko yandikiye abakaridinali muri Nzeri 2024, yavuze ko hakenewe uruhare n’imbaraga bya buri wese kugira ngo iki cyuho kivemo burundu.

Nk’uko ikinyamakuru cyo muri Esipanye cyitwa Europa Press kibitangaza ngo, iri gabanywa ry’umushahara w’abakaridinari rizabafasha “kuzigama amayero ibihumbi 180 ku mwaka.”

Ibindi bihe imishahara y’abakaridanali yagabanijwe

Umushahara w’abakaridinali bakorera i Vatikani waherukaga kugabwanywaho 10% muri 2021. Ni icyemezo Papa Fransisiko yafashe mu rwego rwo kurinda “imirimo iriho” no kwemeza “ejo hazaza heza mu bukungu.”

Muri icyo gihe, Papa yasobanuye ko kugabanya umushahara byari bifite ishingiro kubera “icyuho cyaranze imicungire y’imari mu myaka itari mike” ndetse “n’ibihe bitari byoroshye by’icyorezo cya COVID-19, byagize ingaruka mbi ku hinjirizaga amafaranga Leta ya Vatikani.”

Icyo cyemezo cyatangiye gukurikizwa ku ya 1 Mata 2021.

Ikindi cyemezo cyaherukaga gufatwa ni ikijyanye no gukuraho [aho bishoboka] uburyo bwo gukoresha inzu za Vatikani ku buntu ku bakardinali n’abandi bakozi bakuru ba Vatikani. Icyo cyemezo cyafashwe muri Werurwe 2023.