Koreya y’Epfo: Leta yashyizeho miliyoni 327 z’amadolari yo gufasha abafite ikibazo cyo kwigunga

Buri mwaka , ibihumbi by’Abanyakoreya y’Epfo cyane cyane abagabo bari mu kiciro cyo hagati mu bukungu  bapfa bucece ntawe bari kumwe, akenshi bifata iminsi kugira ngo imibiri yabo iboneke.

Ibi nibyo muri iki gihugu bise “godoksa” (urupfu rwa wenyine “), abahanga bavuga ko ibi biterwa n’ukuntu abantu benshi bakomeje guhitamo kwigunga aho kuba bari kumwe n’abandi. Bitewe nuko iki kibazo kigenda gikomera, ubuyobozi buvuga ko  buri gushaka inzira zose bwakoreshwa ngo gihagarare.

Muri iki cyumweru , Ubuyobozi bw’umurwa mukuru w’iki gihugu, Seoul , bwatangaje ko bazakoresha miliyari 451.3 z’amawoni ((amafaranga akoreshwa muri Koreya y’Epfo)(hafi miliyoni 327 z’amadolari) mu myaka itanu iri imbere kugira ngo “bashinge umujyi utagira umuntu ubayeho wenyine.”

Muri gahunda zabo nshya harimo gushyiraho abajyanama b’ubuzima (abaganga)  bashinzwe kwita ku bafite ibibazo byo kwigunga aho abafite ibyo bibazo bashyiriweho umurongo wa telefoni ndetse n’urubuga rwa interineti  rw’ubujyanama nk’ubwo, aho abo bantu bazajya bitabaza amasaha 24 kuri 24 ndetse n’iminsi irindwi kuri irindwi.

Urwo rubuga n’uwo murongo wa telefoni bizaba byubatse ku buryo uhamagaye azajya aba afite abaganga bahora biteguye kumwakira.

Indi ngamba yashyizweho ni ukujya basanga mu ngo ndetse bagakurikirana abantu umwe ku wundi kugira ngo bamenye uko ubuzima bwe buhagaze.

Umuyobozi w’umujyi wa Seoul, Oh Se-hoon, yagize ati: “Irungu no kwigunga ntabwo ari ikibazo cy’umuntu ubifite ku giti cye gusa, ahubwo ni ikintu abagize sosiyete bagomba kuganira  bagakemurira hamwe.” Yongeyeho ko umujyi wa Seoul “uzakora ibishoboka byose ugakangurira abafite ibibazo byo kwigunga n’agahinda gakabije gahunda bashyiriweho n’ubuyobozi kugira ngo bibafashe gukira no gusubira muri sosiyete.”

Uretse ibyo uyu  mujyi urateganya gutangiza serivisi zagutse zo gufasha  mu mitekerereze  abafite ibibazo byo kumva baba bonyine ndetse no gushyiraho ahantu hagutse hari ubwatsi bunini abantu bajyamo bakaruhuka , hazashyirwaho kandi gahunda yo guha ibiryo kuri abo baturage ndetse n’abageze mu zabukuru;

Meya w’umujyi wa Seoul yagize ati:  ” Twashyizeho sisitemu yihariye  yo gushakisha abantu babaho mu buryo bwa bonyine kugira ngo tumenye abaturage bakeneye ubufasha; ndetse n’ibikorwa byo gushishikariza abantu kwihangira imirimo ibafasha guhura n’abandi, nko guhinga, siporo, clubs z’ibitabo n’ibindi.

Abahanga bo muri iki gihigu bavuga ko  bishimiye ingamba zashyizweho n’ubuyobozi ariko bavuga ko hagikenewe gukorwa byinshi harimo  nko guhindura ibintu bimwe na bimwe mu muco wa Koreya y’Epfo kuko nawo uri mu mpamvu ziteza uko kwigunga gukabije.

An Soo-jung, umwarimu w’imitekerereze ya muntu muri kaminuza ya Myongji yagize ati: “Irungu ni ikibazo cy’imibereho gikomeye  muri iki gihe, bityo gushyira  imbaraga mu kugikemura  birakenewe rwose.” yakomeje agira ati “birakwiye kwita ku kureba uburyo izo ngamba zizashyirwa mu bikorwa.”

Umubare w’ abapfa kubera kwibana muri iki gihugu  wagiye wiyongera , kuko mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu cyumweru gishize na Minisiteri y’Ubuzima n’Imibereho Myiza y’Abaturage bwerekanye ko mu mwaka ushize wa 2023 abapfuye bazize  kwigunga wageze ku bantu 3,661, uvuye ku bantu 3,559 mu 2022 na 3,378 mu 2021.

Ubushakashatsi kandi bwerekanye ko zimwe mu mpamvu zikomeye zikomeje guteza gupfa kw’abantu benshi ari uko muri iki gihugu, imibare y’abantu bibana mu nzu wazamutse, kutitabira  ibikorwa bihuza abantu benshi mu ruhame , kumva ko ntacyo bamaze, ndetse no kwiyanga bitewe no kwigereranya n’abandi bitewe  n’ibyo babona ku mbuga nkoranyambaga.

About Kwihangana Joshua 242 Articles
I am a Flesh man Journalism Student at Institut Catholique De Kabgayi A Filmaker A Sound Engineer.