Bamwe mu bakoresha Gare ya Nyabugogo bakomeje kugaragaza ko ubuto bwayo busigaye bubangamira urujya n’uruza ndetse bikanaba intandaro yo gukererwa kuri bamwe mu bagenzi kuko kugira ngo imodoka isohokemo cyangwa yinjiremo bitwara umwanya utari muto.
Iki kibazo kigaragazwa na bamwe mu bagenzi ndetse n’abashoferi bavuga ko umubyigano w’imodoka muri Gare ya Nyabugogo utuma habamo gukererwa ku mpande zombi.
Ntigurirwa Sylvain utwara imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange avuga ko nk’abashoferi batoroherwa no kwinjira cyangwa gusohoka muri gare kubera umubyigano w’imodoka.
Ati “Iki kibazo kiraduhangayikishije kuko uku gutinda muri gare bidushyira mu bihombo bitewe n’uko gutinda muri gare bituma batakaza umwanya bakabaye bari gukoresha mu gushaka amafaranga.”
Niyindorera Vestine ukunze gutegera muri Gare ya Nyabugogo avuga ko nk’abagenzi hari igihe bakererwa akazi kandi baba bageze mu modoka hakiri kare.
Ati “Kuba iyi gare imeze gutya ni ikibazo rwose. Mbere na mbere ni hato, imodoka zinjira n’izisohoka zijya mu byerekezo bitandukanye by’igihugu ziba zibyigana ikindi kandi ni nayo gare zihuriramo, urumva ko rero kwinjira no gusohoka biba bigoye kuko bifata umwanya munini.”
Akomeza agira ati “Nkanjye rwose hari igihe ngera ku kazi nkererewe bitewe n’icyo kibazo cyangwa bikanyicira izindi gahunda mba napanze.”
Bimwe mu byifuzo by’abagenzi n’abashoferi birimo kuba hashakwa ahandi hajya hifashishwa imodoka zikaba zigabanutse muri gare ya Nyabugogo mu gihe itaravugururwa.
Ikindi bahurizaho ni uko iyi gare yakwagurwa ndetse ikubakwa mu buryo bworohereza imodoka kuyinjiramo ndetse no kuyisohokamo.
Mu kiganiro na Eng. Ndikumana Victor Ushinzwe Imikorere y’Imodoka Zitwara Abagenzi mu Mujyi wa Kigali avuga ko icyo kibazo kizwi kandi kiri gushakirwa umuti urambye.
Ati “Icyo kibazo cy’umubyigano w’imodoka cyari gihari mbere ariko hari icyakozwe mu kugikemura harimo gushyiraho ibice bitandukanye imodoka zinjiriramo ndetse naho zisohokera hatandukanye. Ikindi kandi hari gahunda yo kuvugurura Gare ya Nyabugogo ikubakwa mu buryo bugezweho ndetse hari n’itsinda ry’abari gukora inyigo y’uburyo yakubakwamo ndetse ikanagurwa.”
Ku kibazo cy’igihe imirimo yo kuvugurura Gare ya Nyabugogo yaba yatangiriye, Eng. Ndikumana ahamya ko bitarenze uyu mwaka imirimo izaba yatangiye.
Ku wa20 Mutarama 2024, ubwo yari mu Kiganiro Dusangirijambo cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Garore, yatangaje ko kuvugurura Gare ya Nyabugogo mu buryo bugezweho byatinze kubera ko ari umushinga munini ugomba kwitonderwa.
Mu Ugushyingo 2017, Umujyi wa Kigali wari watangaje ko ufite gahunda yo kuvugurura bigezweho iyi gare. Gahunda yari ihari ni uko umushinga wagombaga gutangira mu 2018 ariko magingo aya nturatangira.
