Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare (FERWACY) ryateguye irushanwa ry’amagare ‘Race to Remember’ mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abari abakinnyi n’abakunzi b’uyu mukino.
Iri rushanwa riteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 28 Mata 2024, rizitabirwa n’ibyiciro binyuranye nk’uko byagarutsweho n’Umuvugizi wa FERWACY, Bwana Kayishema Thiery mu kiganiro na ICK News.
Yagize ati “Hari icyiciro cy’abagabo kizasiganwa ku ntera ya 113km, bakazava kuri Canal Olympia bagana mu Bugesera bakongera bakagaruka aho bazasoreza kuri Canal Olympia. Ibindi byiciro ni mu batarengeje imyaka 23 mu bagabo, icyiciro cy’abagore ndetse n’icyiciro cy’abatarabigize umwuga. Icyiciro cya Nyuma ni icy’abakiri bato ‘abatarengeje imyaka 18’ bazasiganwa ku ntera ingana na 71.8km.”
Bwana Kayishema akomeza avuga ko ari irushanwa rifunguye ku bantu bose bifuza kuzahatana kuko nta numwe uhejwe.
Biteganyijwe ko hazahembwa abakinnyi icumi ba mbere bazaba bitwaye neza. Iri siganwa ryari riheruka kwegukanwa na Ngendahayo Jeremie muri 2023.

Nyuma y’iri siganwa hazakurikiraho umuhango wo kujya gushyira indabo ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, ndetse abazajyayo bakazanasobanurirwa amateka y’uru rwibutso.
Race to Remember ryatangiye gukinwa muri 2016. Kuva icyo gihe, iri rushanwa ryarakinwe, havuyemo muri 2020 na 2021 kuko hari harimo Icyorezo cya Covid-19.
