Nyamagabe: Ubuke bw’abaganga n’abaforomo bugiye gutuma habaho kubasaranganya mu bigonderabuzima binyuranye

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buratangaza ko bufite gahunda yo gukora isaranganya ry’abaganga n’abaforomo mu mavuriro anyuranye ari muri aka karere kubera ubuke bwabo.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bwana Niyomwungeri Hildebrand, ubwo yaganiraga na ICK News nyuma y’aho bamwe mu batuye muri aka Karere bakomeje guhangayikishwa n’umubare muke w’abaforomo ku bigonderabuzima binyuranye.

Urugero umunyamakuru wa ICK News yabonye ni urw’Ikigonderabuzima cya Kibirizi kigiye kumara amezi atari munsi y’ane gifite abaforomo batatu bonyine.

Bamwe mu bivuriza kuri iki kigonderabuzima, babwiye ICK News ko biteye ikibazo kuko uretse kuba batinda ku mirongo iyo bagiye kuhivuriza, hari n’impungenge ko hari uwahura n’izindi ngaruka kubera gutinda kuvurwa.

Nyirimana Dative avuga ko hari nubwo abantu bajya kwivuza barwaye hari n’abashobora kuharembera kubwo kumara igihe kirekire batarabona ubitaho.

Ati “Tuba twaje turembye nyamara ugasanga umuntu ashobora no kumara umunsi wose atarabona ubuvuzi kandi aribwo buba bwamuzanye. Urumva kuba baratwegereje ivuriro ni byiza ariko banaduhaye abandi baforomo byaba byiza kurushaho.”

Kabera Evariste utuye hafi y’iri vuriro avuga ko ryari risanzwe rifite aforomo benshi gusa ko nabo batunguwe no kuba baragabanutse mu gihe gito hafi gushira bose.

Yagize ati: “Mbere umuntu yaragendaga agahita avurwa, ariko kuri ubu sinzi uko byagenze kugira ngo umuntu amare amasaha menshi ategereje ubuvuzi, ibitugiraho ingaruka n’ubundi zo kurembera ku ivuriro kandi tuba twaje kwivuza.”

Ntakirutimana Eliab uyobora iki kigonderabuzima cya Kibirizi yemeza ko ikibazo cy’ubuke bw’abaforomo gishingiye ku kuba hari abagiye ku bindi bigonderabuzima cyangwa se bakabona izindi nshingano zibaha ibyisumbuye ibyo babonaga.  

Ati “Nibyo koko, kuri iki kigonderabuzima hari umubare muke w’abaforomo kuko abari bahari  bagiye bajya mu bindi bigonderabuzima, abandi bajya mu zindi nshingano ndetse muri raporo dukora n’iki kibazo turakigaragaza.”

Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe, ubuke bw’abakora mu nzego z’ubuvuzi ntabwo kiri ku Kigonderabuzima cya Kibirizi ahubwo ni ikibazo rusange mu karere kose.

Ibi bigarukwaho na Bwana Niyomwungeri Hildebrand, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe ugira ati “Mu Karere ka Nyamagabe, icyo kibazo cy’abaforomo n’abaganga bake kirahari.”

Mayor Niyomwungeri akomeza avuga ko kubera iki kibazo, ubuyobozi bw’akarere bufite gahunda yo gusaranganya abahari mu bigonderabuzima binyuranye haherewe ku byakira umubare munini w’abarwayi.

Ati “Hari gahunda yo kubasaranga ku bigonderabuzima byakira abarwayi benshi muri gahunda yo kwegereza ubuvuzi abagana ibigonderabuzima.  Birumvikana muri icyo gikorwa cyo gusaranganya abaganga n’abaforomo, hari aho bazabona bagabanuka gusa muri uko kubasaranganya tuzareba ibigonderabuzima byakira abarwayi benshi.”

Ikibazo cy’ubuke bw’abaganga n’abaforomo kigaragara mu bice binyuranye by’u Rwanda ndetse kubera icyo kibazo, Ministeri y’ubuzima yatangije gahunda ya 4×4, gahunda igamije gukuba kane umubare w’abakora mu buvuzi kuri ubu.

Kugeza ubu, Akarere ka Nyamagabe gafite ibigonderabuzima 19.

Umwanditsi: Nsengumukiza Emmanuel