Kuri iki Cyumweru, tariki ya 21 Mata 2024, Minisitiri Jean Claude Musabyimana w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’abandi banyacyubahiro banyuranye bifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Kinazi mu gikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri 30 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rw’Akarere ka Ruhango ruherereye mu murenge wa Kinazi wari witabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Uburezi, Dr. Twagirayezu Gaspard, Dusengiyumva Samuel uyobora Umujyi wa Kigali, Hon. Tito Rutaremara n’abandi.
Ubutumwa bwatangiwe muri uyu muhango bwagarukaga ku kwihanganisha ababuze ababo by’umwihariko abafite ababo bashyinguwe mu cyubahiro.
Tito Rutaremara yasobanuye ko Jenoside yari yarateguwe ndetse ikaba yaranakozwe mu buhanga ku buryo byari bigoye kurokoka.

Ati “Iyo byageraga nimugoroba, abicaga barahuraga bakabazanya bati abana bo kwa runaka mwabamenye, mwababonye? Bose bati “twabonye runaka na rukaka”” Ibi byatumaga hamenyekana aho igikorwa kigeze ndetse n’ababa bataricwa bagahigwa bukware.
Mu butumwa bwa Minisitiri Musabyimana, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse aboneraho no kugira icyo avuga ku byifuzo bari bamugejejeho.

Ku cyifuzo kijyanye no kubaka Inzu y’amateka, Minisitiri Musabyimana avuga ko ari igikorwa kizakorwa mu ngengo y’imari ya 2024-2025 ndetse ko ibikenewe byose byamaze gutegurwa.
Uyu muhango wasojwe no gushyingura mu cyubahiro imibiri 30 yabonetse mu bice bigiye bitandukanye aho abaturiye aka gace bavuga ko imibiri ikunze kuboneka mu ikorwa ry’imihanda. Kugeza ubu, Urwibutso rw’Akarere ka Ruhango ruruhukiyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 63,000.




Umwanditsi: Ihimbazwe Happyness
