Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yavuze ko icyemezo cyo kugena Ukwakira nk’Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda gishingiye ku mateka y’u Rwanda, arimo ibihe bikomeye igihugu cyanyuzemo, byiza n’ibibi.
Minisitiri Bizimana yavuze ko Ukwakira ari ukwezi gufite umwihariko mu mateka y’u Rwanda, by’umwihariko ku wa 1 Ukwakira 1990, ubwo RPF-Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu.
Yagize ati: “Hatoranyijwe Ukwezi k’Ukwakira nk’Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa, kuko, Ukwezi k’Ukwakira gufite amateka akomeye.”
Minisitiri Bizimana yavuze ko urugamba rwo kubohora igihugu rwamaze imyaka ine, ariko ko muri icyo gihe ubutegetsi bwariho bwakoresheje imvururu n’amacakubiri mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Tariki 1 Ukwakira 1990 ni bwo FPR Inkotanyi yatangije Urugamba rwo kubohora Igihugu, urugamba rwamaze imyaka 4, gusa tugira akaga ko Leta yariho yabyuririyeho itegura gutsemba Abatutsi.”
Yasobanuye ko gushyiraho uku kwezi ari n’umwanya wo gufasha Abanyarwanda gusubiza amaso inyuma ku mateka y’igihugu, kuyigiramo amasomo no kureba uruhare buri Munyarwanda afite mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’igihugu.
Ati: “Uyu ni umwanya wa buri Munyarwanda wo kureba ubuzima bw’Igihugu.”
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ifite inshingano zo kubungabunga amateka y’u Rwanda, gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda no guteza imbere uburere mboneragihugu n’umuco wo gukunda igihugu.
Gushyira hamwe amateka y’igihugu, ubumwe n’ubudaheranwa biri mu murongo wa gahunda Leta ikomeje gushyira imbere, aho abaturage bashishikarizwa kwirinda ivangura n’amacakubiri no kubaka umuryango ushingiye ku ndangagaciro z’ubunyarwanda.
