Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buvuga ko ubukangurambaga bwo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge buri kugira uruhare mu kugabanya ibibazo by’umutekano n’ingaruka byateraga k’ubuzima bw’abaturage.
Imibare igaragaza ko mu mezi abiri ashize, abantu 53 aribo bagejejwe ku Bitaro bya Kabutare bafite ibibazo bifitanye isano n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, mu gihe mu mezi arindwi ya mbere y’umwaka wa 2026 abari bakiriwe n’ibi bibazo bari 550.
Aya makuru yatangajwe n’Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, bugaragaza ko kugabanya ikoreshwa ry’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge biri no gufasha abaturage kongera kwita ku mirimo ibateza imbere no kugarura ituze mu bice byahoze bigaragaramo ibikorwa by’urugomo.
Iki kibazo cy’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge cyashyizwe mu byihutirwa muri gahunda z’ubuyobozi muri uyu mwaka, kubera ingaruka bigira ku buzima no ku mutekano. Mu Ntara y’Amajyepfo, hafashwe ingamba zitandukanye mu kubikumira, zirimo ubukangurambaga, gufata no kumena ibinyobwa bitemewe. Muri Kanama 2026, hamenwe ibinyobwa birimo litiro 31.269 z’ikigage, amakarito 1.313 n’amacupa 3.179 byari byarafashwe mu bihe bitandukanye.
Ku rwego rw’igihugu, ikibazo cy’ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge cyatumye inzego za Leta zongera ingamba zo kugenzura ababikora n’ababicuruza. Muri Kanama, Rwanda FDA yatangaje ko yafunze inganda 148 zikora inzoga zitujuje ubuziranenge, mu gihe RIB yataye muri yombi abantu 80 bakekwaho kugira uruhare mu gukora no gukwirakwiza izo nzoga.
Ubuyobozi bw’intara y’Amajyepfo buvuga ko kugabanya ibi binyobwa bitagamije kurengera ubuzima gusa, ahubwo binajyana no gufasha abaturage kuva mu bikorwa bishobora guteza umutekano muke, bakongera kwibanda ku mirimo ibateza imbere.
