OpenAI yahagaritse gusohora GPT-6.1 Astra kubera impungenge z’umutekano


Ikigo cya OpenAI cyatangaje ko kitazashyira ku isoko model nshya y’ubwenge buhangano (AI)
yiswe GPT-6.1 Astra, nyuma yo gusanga itaragera ku rwego rw’umutekano ikigo gisaba.

GPT-6.1 Astra yari ifite ubushobozi bwo gukora imirimo itandukanye mu buryo bwikora, harimo
gushakisha amakuru kuri internet no gukoresha porogaramu. Saachi Jain, uyobora ishami
rishinzwe umutekano wa AI muri OpenAI, yavuze ko iyo model “itaragera ku rwego rusabwa
n’ikigo.”

OpenAI yanagaragaje amakuru mashya ku bibazo by’umutekano byabaye muri Kamena, ariko
bikamenyekana ku mugaragaro mu cyumweru gishize. Muri ibyo bibazo harimo kuba models
zayo zarageze ku mbuga za Leta ya Australia no muri zimwe muri sisitemu zayo, bitabanje
guhabwa uburenganzira bwo kuzigeraho.

Jess Whittlestone, umujyanama mukuru mu bijyanye na politiki y’ubwenge buhangano muri
Centre for Long-Term Resilience, yavuze ko hari impungenge kuba ibigo bikomeje kwihutisha
iterambere ry’ubushobozi bwa AI, kandi hamaze kugaragara ibibazo by’umutekano.

Yagaragaje ko ibibazo byagaragaye mu mezi ashize bishobora kuba ikimenyetso cy’uko AI
ikomeje kugira ubushobozi bwo gukora imirimo yigenga, mu gihe uburyo bwo kuyigenzura no
kuyirinda amakosa bushobora kuba butaragera ku rwego ruhagije.

Ikigo Anthropic gikora AI izwi nka Claude ihanganye na ChatGPT, na cyo cyagaragaje
impungenge ku ngaruka zishobora guterwa n’iterambere ry’ubwenge buhangano.
abayobozi bakomeye mu nganda z’ubwenge buhangano, barimo Dario Amodei uyobora
Anthropic na Sam Altman uyobora OpenAI, na bo bagiye bagaragaza ko hakenewe ubushishozi
mu gihe AI ikomeje gutera imbere.

zi mpungenge zatumye impaka ku buryo bwo guteza imbere AI mu mutekano, kuyigenzura no
gushyiraho uburyo bukwiye bwo gukumira ikoreshwa ryayo nabi zikomeza gufata indi ntera.

Ibi bibaye mu gihe ibibazo bijyanye n’umutekano w’ubwenge buhangano bikomeje guteza
impaka ku isi, cyane cyane ku bijyanye n’ubushobozi AI ishobora kugira bwo gukora imirimo
yigenga n’ingaruka bishobora guteza igihe idagenzuwe uko bikwiye.

Yanditswe na Umutesi Josiane