ATAF na RRA bateraniye i Kigali mu nama yiga ku hazaza h’imisoro muri Afurika

Ihuriro Nyafurika rishinzwe Imisoro (ATAF), ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), ryatangije inama ngarukamwaka ya 11 y’Urugaga Nyarwanda rw’Abashakashatsi ku Misoro muri Afurika (ATRN).

Iyi nama y’iminsi itatu iri kubera muri Kigali Convention Centre, kuva kuri uyu wa  22 kugeza ku wa 24 Nzeri 2026, ikaba ihurije hamwe abashakashatsi, abayobozi b’inzego z’imisoro, abafata ibyemezo, abarimu n’abashakashatsi bo muri za kaminuza ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Inama y’uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti “Contemporary Taxation Issues in Africa”, bisobanuye “Ibibazo by’ingenzi by’imisoro muri Afurika muri iki gihe.”

Iyi nama igamije kurebera hamwe ibibazo bishya kandi bikomeye by’imisoro Afurika ihura na byo, no gushaka ibisubizo bishingiye ku bushakashatsi byafasha mu gushyiraho politiki z’imisoro no kuvugurura imikorere y’inzego zishinzwe imisoro.

Kimwe mu by’ingenzi byibandwaho ni uguhuza ubushakashatsi, imikorere y’inzego z’imisoro n’ifatwa ry’ibyemezo, kugira ngo politiki z’imisoro zirusheho gushingira ku makuru n’ibimenyetso bifatika.

Abitabiriye iyi nama baraganira ku ruhare rw’ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano (AI) mu kunoza imikorere y’inzego z’imisoro.

Ibiganiro biribanda ku mahirwe n’imbogamizi zizanwa n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, ndetse n’uburyo ubushakashatsi bushobora gufasha ibihugu gukoresha ikoranabuhanga mu kunoza serivisi no gucunga amakuru y’imisoro.

Indi ngingo y’ingenzi ni imisoro ijyanye n’imihindagurikire y’ikirere. Abitabiriye barareba uburyo politiki z’imisoro zishobora kujyana n’ingamba zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no guteza imbere ubukungu burambye.

Iyi nama kandi iribanda ku bukungu butanditse, ndetse n’uburyo inzego z’imisoro zakorana n’abakora muri iki gice mu rwego rwo kwagura umubare w’abasora.

Harimo kandi ibiganiro ku myumvire y’abaturage ku misoro, harebwa uburyo ubushakashatsi bwafasha gusobanukirwa imyumvire y’abasora no kunoza imikoranire hagati yabo n’inzego z’imisoro.

Abitabiriye kandi baranaganira ku uruhare rwa Afurika mu biganiro mpuzamahanga bigamije gushyiraho Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yerekeranye n’Ubufatanye Mpuzamahanga mu by’Imisoro.

Ibi biganiro biha Afurika umwanya wo gusangira ubushakashatsi n’ubunararibonye no kugira uruhare mu biganiro mpuzamahanga birebana n’imisoro.

Mu minsi itatu y’iyi nama, abitabiriye barasangira ubushakashatsi n’ibitekerezo bigamije gufasha ibihugu bya Afurika kuvugurura politiki z’imisoro, kunoza imikorere y’inzego zishinzwe imisoro no guhangana n’ibibazo bishya bizanwa n’impinduka mu bukungu n’ikoranabuhanga.

Muri rusange, inama ya 11  y’Urugaga Nyarwanda rw’Abashakashatsi ku Misoro muri Afurika (ATRN) igamije guteza imbere imikoreshereze y’ubushakashatsi n’ibimenyetso bifatika mu gufata ibyemezo, hagamijwe kubaka uburyo bw’imisoro bujyanye n’ibikenewe n’ibihugu bya Afurika muri iki gihe.

Yanditswe na Umutesi Josiane