Nyamagabe iri ku isonga mu kwandikisha abavutse n’abapfuye – Raporo

Akarere ka Nyamagabe ni ko kaje ku mwanya wa mbere mu mikorere ya gahunda yo kwandikisha amakuru y’ingenzi ku buzima bw’abaturage (CRVS), aho kagize impuzandengo y’amanota 95.4%.

Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igaragaza ko Nyamagabe yakurikiwe na Nyarugenge yagize 95.3%, mu gihe Gicumbi yaje ku mwanya wa gatatu n’amanota 94.7%. Gakenke yabaye iya kane n’amanota 94.6%, naho Ruhango na Rusizi bikurikirana ku mwanya wa gatanu n’uwa gatandatu, buri karere kakagira 93.8%.

Kamonyi na Nyaruguru byaje ku mwanya wa karindwi n’uwa munani, bifite 93.2%, mu gihe Huye yagize 93.1%. Muhanga na Kicukiro byo byombi byagize 92.9%, Musanze igira 92.1%, Ngoma 91.8%, Nyabihu 91.3%, naho Burera igira 91.2%.

Mu gice cyo hagati cy’urutonde, Gisagara na Nyanza byombi byagize 90.8%, Kayonza igira 90.5%, Nyamasheke 90%, Rubavu 89.8%, Karongi 89.6%, Kirehe 89%, Ngororero 88.7%, Rulindo 88.6%, Gasabo 88.3%, naho Bugesera na Rwamagana bigira 87.8%.

Ku rundi ruhande, Rutsiro yaje ku mwanya wa 28 n’amanota 87%, Gatsibo iba iya 29 n’amanota 80.7%, naho Nyagatare iza ku mwanya wa 30 ari na wo wa nyuma, n’impuzandengo ya 80.5%.

Uru rutonde rwakozwe hashingiwe ku mikorere y’uturere mu kwandikisha abavutse, kwandikisha abapfuye no gukora isuzuma ku cyateye urupfu. Amakuru yakoreshejwe mu gusuzuma imikorere y’uturere yakusanyijwe hagati y’itariki ya 1 Nyakanga 2025 n’iya 15 Nyakanga 2026.

CRVS ni uburyo bw’ingenzi mu kubika amakuru y’ibyabaye ku buzima bw’abaturage, cyane cyane ivuka n’urupfu. Aya makuru afasha igihugu kugira imibare yizewe ikoreshwa mu igenamigambi no gufata ibyemezo bishingiye ku bimenyetso. Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kigaragaza ko u Rwanda rumaze gushyira mu buryo bw’ikoranabuhanga ibice icyenda bya CRVS, birimo iyandikwa ry’amavuko, impfu, ishyingirwa, ubutane n’izindi serivisi zijyanye n’iyandikwa ry’imibereho y’umuntu.