Abapadiri ba Diyosezi za Kabgayi na Ruhengeri bahuriye mu mikino y’ubusabane

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Nzeri 2026, abapadiri ba Diyosezi ya Kabgayi bakiriye bagenzi babo bo muri Diyosezi ya Ruhengeri mu mikino itatu ya gishuti mu rwego rwo gukomeza ubusabane n’ubumwe hagati y’abihayimana.

Mu mikino yakinwe harimo iy’amaboko ya Volleyball na Basketball ndetse n’umupira w’amaguru.

Imikino y’amaboko yabereye muri Seminari Nto yisunze Mutagatifu Lewo i Kabgayi, naho uw’amaguru wo wakiniwe kuri Stade ya Muhanga

Abapadiri ba Ruhengeri begukanye ibikombe bibiri nyuma yo gutsinda aba Kabgayi ibitego bitanu kuri kimwe mu mupira w’amaguru, n’amaseti abiri kuri imwe muri volleyball. Ku rundi ruhande, Diyosezi ya Kabgayi yatwaye igikombe cya Basketball nyuma yo gutsinda iya Ruhengeri amanota 37 kuri 33 muri basketball.

Iyi mikino yitabiriwe n’abepiskopi bombi b’izi Diyosezi, aribo Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa wa Kabgayi, na Musenyeri Vicent Harorimana wa Diyosezi ya Ruhengeri.

Imikino yitabiriwe na Musenyeri Vicent Harorimana wa Diyosezi ya Ruhengeri (ibumoso) na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa wa Diyosezi ya Kabgayi (iburyo).

Mu butumwa aba bashumba batanze, bagarutse ku kamaro k’iyi mikino. Nyiricyubahiro Musenyeri Ntivuguruzwa yavuze ko itegurwa hagamijwe ubusabane no gukomeza ubuvandimwe hagati y’abihayimana.

Yagize ati “Nibyo buri kipe ikina ishaka gutsinda ariko ikiba kigenderewe cyane si ibitego byinshi ikipe itsinda indi, ahubwo ni ugukomeza umubano mu bihayimana, tugasabana, tukiyumvanamo nk’abavandimwe binyuze muri iyi mikino ituma duhurira hamwe”.

Yakomeje agira ati “Bakomeze siporo ndetse inababere umuyoboro w’iyogezabutumwa aho bari, kuko siporo ni ururimi rw’amahoro, ubusabane, no kwihanganirana. Ariko noneho bakanayitoza n’abo bakirisitu, baba abakuru n’abatoya, kugira ngo ikomeze kuba igikoresho cyiza cy’iyogezbutumwa”

Nyiricyubahiro Musenyeri Harorimana, yunze mu rya Ntivuguruzwa, agaragaza uburyo uyu munsi wari uw’agaciro.

Ati “Uyu munsi wabaye uw’ibyishimo no gusabana, ibi rero ni byiza cyane kuko Abasaseredoti nibo bafatanyabikorwa b’ibanze. Ni byiza ko rero nyuma y’imirimo bahura bagakora siporo, bakaboneraho no gusabana na bagenzi babo”

Yongeyeho ati “Icyangombwa ntabwo ari biriya bitego batsindana, ahubwo icyangombwa ni uko imikino idufasha kubaka neza urukundo n’ubuvandimwe.”

Aba bashumba bombi bahuriye ku kuba umwihariko w’uyu munsi wari ugusangira, kwidagadura no gukomeza ubuvandimwe hagati y’abapadiri.

Kuri bo, iyi mikino yabaye umwanya wo kuruhuka ku mirimo ya buri munsi y’ubutumwa, ariko cyane cyane wo kubaka umubano ushingiye ku bumwe n’ubuvandimwe, kandi ikaba idahagaze kuko izakomeza no mu zindi Diyosezi.

Imikino yabaye uyu munsi yari iyo kwishyura kuko iya mbere yabereye muri Diyosezi ya Ruhengeri ku wa 21 Mata 2026.