Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yitabiriye Inama Rusange ya Loni ya 81

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, ayoboye intumwa z’u Rwanda zitabiriye ibikorwa by’Inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ya 81, iri kubera ku cyicaro cya Loni i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi nama ibaye mu gihe Umuryango w’Abibumbye wihaye intego yo kugarura icyizere mu bufatanye mpuzamahanga no guhangana n’impinduka zugarije isi. Iyi nama y’Inteko Rusange ya 81 yatangiye ku wa 8 Nzeri 2026, mu gihe icyumweru cy’ibikorwa byo ku rwego rwo hejuru kiri hagati ya tariki ya 18 na 28 Nzeri. Ibiganiro rusange by’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma byo bikaba bizatangira ku wa 22 Nzeri.

Muri ibi biganiro, abayobozi b’ibihugu bazaganira ku bibazo bikomeye byugarije isi, birimo amahoro n’umutekano mpuzamahanga, imihindagurikire y’ibihe, iterambere rirambye, ubuzima n’imyiteguro yo guhangana n’ibyorezo, ndetse n’ikoranabuhanga n’imiyoborere y’ubwenge buhangano.

Ku bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, ku wa 23 Nzeri hateganyijwe inama yo ku rwego rwo hejuru izibanda ku bikorwa byo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe n’inzira igana ku bukungu butangiza ibidukikije. Ku wa 25 Nzeri kandi hazaba inama yihariye ku gukumira ibyorezo, kubyitegura no guhangana na byo.

Ikoranabuhanga naryo riri mu ngingo ziri ku murongo w’ibikorwa by’iki cyumweru, aho Loni yateganyije ibiganiro n’ibikorwa byibanda ku miyoborere y’ubwenge buhangano n’uburyo ikoranabuhanga ryakoreshwa mu guhangana n’ibibazo byugarije isi.

Iyi nama kandi ibaye mu gihe isi ikomeje gushaka uburyo bwo kongera ubufatanye no gukemura amakimbirane n’ibindi bibazo mpuzamahanga binyuze mu biganiro n’imikoranire hagati y’ibihugu.