Kigali: Minisitiri Habimana yaburiye abajugunya imyanda muri ruhurura n’imigezi

Umujyi wa Kigali wizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Isuku, World Cleanup Day, ukora umuganda wihariye wo gusukura ahazwi nko ku Mashyirahamwe i Nyabugogo, aho abayobozi basabye Abanyakigali kurushaho kugira uruhare mu gusigasira isuku y’Umujyi.

Iki gikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2026, cyitabirwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, n’abandi bayobozi ndetse n’abaturage.

Ku rwego mpuzamahanga, Umuryango w’Abibumbye uteganya ko ku wa 20 Nzeri buri mwaka hizihizwa World Cleanup Day, umunsi ugamije gukangurira abantu, inzego za Leta, imiryango n’abaturage kugira uruhare mu bikorwa byo kurwanya imyanda no kuba ahantu hasukuye.

Mu Rwanda, ibikorwa by’uyu munsi byabereye mu gace k’ubucuruzi ka Nyabugogo, ku nsanganyamatsiko igira iti Kigali izira umwanda.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko isuku ikwiye kuba umuco ugaragara mu buzima bwa buri munsi, aho abantu batuye, bakorera ndetse no ku mubiri.

Yagize ati: “Isuku ikwiye kuturanga aho tuba, aho dukorera no ku mubiri.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yashimiye abaturage bitabiriye ibikorwa byo gusukura Nyabugogo, abasaba gukomeza uwo muco no kuwukorera mu bice byose by’Umujyi wa Kigali ndetse no mu gihugu.

Yagize ati: “Isuku ni kimwe mu biranga Abanyakigali n’Abanyarwanda muri rusange. Turasaba abaturage gukomeza ubufatanye n’ubuyobozi mu gukomeza gusigasira isuku muri Kigali n’ahandi mu gihugu.”

Minisitiri Habimana yibukije abaturage ko isuku y’Umujyi idashingiye ku bikorwa by’umuganda gusa, ahubwo ko isaba imyitwarire ya buri munsi, cyane cyane mu micungire y’imyanda.

Yasabye abaturage kwirinda kujugunya imyanda ahabonetse hose, ahubwo bakagira uburyo bwo gutandukanya imyanda ibora n’itabora ndetse bakagira n’amasezerano n’ababafasha kuyitwara.

Yasabye kandi abaturage kwirinda kujugunya imyanda mu buryo butemewe, cyane cyane kuyijugunya mu mihanda, muri ruhurura cyangwa mu migezi.

Yagize ati: “Kwitwikira ijoro ukamena imyanda hanze ntibikwiye kandi bihanwa n’amategeko.”

Minisitiri yanibukije ba nyirinzu z’ubucuruzi ko bafite inshingano zo kugenzura ko inyubako zabo zifite uburyo bukwiye bwo gufata no gutunganya imyanda, imiyoboro y’amazi ikora neza kandi itazibye, ndetse n’imiyoboro y’umwanda wo mu bwiherero ikitabwaho.

Ati: “Ntituzareberera na gato abantu basohora imyanda bakayohereza muri za ruhurura cyangwa imigezi, n’abatita ku isuku z’inyubako zikorerwamo.”

Yasabye abaturage gukomeza gukorana n’ubuyobozi, bakajya batanga amakuru igihe babonye ibibazo by’isuku kugira ngo bikurikiranwe kandi bikemurwe.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ibikorwa byo gusukura ahantu hatandukanye ari uburyo bwo gukangurira abantu kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije no gucunga neza imyanda n’umutungo kamere. Mu 2026, uyu muryango wibanze ku kibazo cy’imyanda y’ibiribwa, uvuga ko ku isi hatabwa hafi miliyari 1.05 z’amatoni y’ibiribwa buri mwaka, hashingiwe ku mibare ya 2022.