Kuri uyu wa 11 Nzeri, abanyeshuri b’itangazamakuru 20 bo mu ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) na East African University Rwanda (EAUR), basoje amahugurwa yari agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi mu gukora ibiganiro bizwi nka ‘podcasts’ na filime mbarankuru
Aya mahugurwa y’iminsi yabereye i Kigali, yabaye umwanya mwiza wo guhuza amasomo abanyeshuri biga mu ishuri n’ubumenyi ngiro bukenewe mu itangazamakuru rigezweho.
Umunyamakuru w’inararibonye ukomoka muri Suede, Jon Thunqvist, wayoboye aya mahugurwa yabwiye ICK News ko intego yayo yari ukongerera ubumenyi abanyeshuri bukenewe mu itangazamakuru ry’iki gihe.

Ubwo Jon Thunqvist yatangaga amahugurwa ku banyeshuri ba ICK na EAUR
Yagize ati” Aya mahugurwa yateguwe hagamijwe kongerera ubumenyi abanyeshuri bakiri bato biga itangazamakuru kugira ngo bazabe abanyamakuri beza b’ejo hazaza”.
Yanasabye aba banyeshuri gukomeza kwigira ku bikorwa by’abandi banyamakuru bakuru bakora neza.
Ati “Imyitozo myinshi ni yo ituma wiga kandi ukarushaho kuba umunyamakuru mwiza. Ni byiza kwiga neza ariko ukanigira ku bandi banyamakuru bakubanjirije mu mwuga kandi bakora neza ukareba ibyiza bakora”.
Ku banyeshuri bahuguwe bavuga ko aya mahugurwa bayasoje bafite ubumenyi bushobora kubafasha guhindura ibitekerezo n’inkuru bafite bakabikoramo podcasts na documentaries zifite ireme.
Henriette Muhawenimanaumunyeshuri wo muri EAUR wahuguwe, avuga ko aya mahugurwa yamuhaye uburyo bushya bwo gutekereza ku nkuru no kuzikora neza.
Ati: “Mbere nakoraga inkuru ntekereza cyane ku magambo no ku makuru ngomba gutanga gusa”.
“Aya mahugurwa yanyigishije ko uburyo inkuru iteguye, amajwi, amashusho n’uburyo amakuru yakusanyijwe na byo bigira uruhare runini mu gutuma inkuru igera ku bantu imeze neza”.
Ku ruhande rwa Mutuyimana Fabrice, umunyeshuri muri ICK, avuga ko aya mahugurwa yamufashije gusobanukirwa neza imikorere ya podcast.
Yagize ati: “Aya mahugurwa yatumye nsobanukirwa neza kurushaho uko podcast ikorwa, kuva ku gutegura igitekerezo no gukora ikiganiro kugeza ku gufata no gutunganya amajwi”.
Yongeyeho ati:“Ni ubumenyi bwampaye icyizere cyo gutangira gukora podcasts zifite ireme kurushaho no gukoresha neza ibyo niga mu bikorwa by’itangazamakuru.”
Uhozabe Charline nawe wahuguwe avuga ko kwiga documentary production byamufashije kubona amwe mu makosa yakoraga mu gutunganya firime mbarankuru.
Ati: “Nakoraga documentary nkakoramo amakosa atandukanye haba mu kwegeranya amakuru no kuyatunganya ariko nge simenye ko ari amakosa”
“Aya mahugurwa rero yatumye menya neza ayo makossa yose nakoraga ntabizi, n’uburyo bwiza bwo kuyasukura”.
Amahugurwa ku gukora ibiganiro bya podcast no gutunganya filime mbarankuru, yateguwe n’ikigo cy’itangazamakuru cyo muri Suede, Fojo Media Institut binyuze muri gahunda yacyo mu Rwanda, Rwanda Media Program.


