Umukinnyi w’u Munyarwanda, Joy-Lance Mickels usanzwe ari umufana wa Manchester United kuva akiri umwana, arakabya inzozi yaramaranye igihe kinini zo gukina n’ikipe yihebeye ubwo ikipe akinira izaba itana mu mitwe n’iyi kipe yo mu bwongereza kuri uyu wa Kane.
Uyu mukinnyi w’imyaka 32 byitezwe ko azatangira umukino ari rutahizamu, ubwo ikipe ye yo muri Azerbaijan, Sabah FK, izaba isuye Manchester United mu mukino wa mbere wa league phase ya Champions League y’uyu mwaka, uteganyijwe saa tatu z’ijoro zo kuri uyu wa Kane.
Yabwiye BBC dukesha iyi nkuru uburyo akundamo Manchester United, agira ati “Iyo mbishoboye, ndeba buri mukino wayo [Manchester United].”
Yakomeje avuga uko yakiriye gutombola iyi kipe. Ati “Ku bwanjye, niyo tombola nziza twagize [nk’ikipe ya Sabah]. Birushaho kuba byiza kuko tugiye gukinira kuri Old Trafford.”
Yongeyeho ati “Manchester United ni imwe mu makipe akomeye ku isi, bityo kuzajya mu kibuga nkinira kuri Old Trafford bizaba ari ibihe bidasanzwe kandi binteye ishema rikomeye.”
Mickels ari gukinira ikipe ya Sabah ku nshuro ye ya kabiri. Iyi kipe ibarizwa mu mujyi wa Masazir, uherereye ku birometero hafi 16 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’umurwa mukuru Baku.
Yagize uruhare rukomeye mu gufasha iyi kipe yatwaye Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Azerbaijan kugera kuri uru rwego rwo gukina league phase, u mikino yayo ya mbere muri iri rushanwa.
Uyu rutahizamu yatsinze ibitego bine mu mikino y’ijonjora, ubwo iyi kipe yashinzwe mu myaka icyenda ishize yatsindaga amakipe mu mikino ine yakinwe mu byiciro bibiri, ikabona itike yo gukina muri League Phase ya Champions League.
Kimwe muri ibyo bitego ni icyo yatsinze kigafasha Sabah gutsinda Hapoel Be’er Sheva yo muri Israel ibitego 6 kuri 4 mu mikino yombi, nyuma y’uko igitego yatsinze ku munota wa 94 gitumye umukino wo gushaka itike ujya mu minota y’inyongera.
Mickels ati: “Kugera muri Champions League ni amateka akomeye kuri Sabah, kandi kuba dutangiriye league phase kuri Old Trafford ni ibintu byadushimishije kurushaho.
Yakomeje agira ati “Ariko kandi, ntabwo tuzajyayo gusa kwishimira ikirere n’ubwiza bw’ikibuga. Turashaka guhatana, duhagararire neza ikipe yacu ndetse na Azerbaijan, kandi tugaragaze ko dukwiye kuba muri iri rushanwa.”
Mickels agiye kwandika amateka mu Rwanda
Joy-Lance Mickels yavukiye kandi akurira mu Budage, aho yatangiye umwuga we w’umupira w’amaguru akina mu byiciro byo hasi.
Nyuma yakinnye mu bihugu birimo u Buholandi an Saudi Arabia mbere y’uko yerekeza Azerbaijan.
Yamenyekanye cyane muri Sabah, aho yigeze gukinira hagati ya 2021 na 2023, mbere yo kuyigarukamo mu myaka ibiri ishize.
Mu mwaka ushize w’imikino, Mickels yafashije Sabah gutwara igikombe cya shampiyona ya Azerbaijan ku nshuro ya mbere, ayitsindiye ibitego 19.
Uyu mukinnyi afite uburenganzira bwo gukinira u Rwanda binyuze ku babyeyi be, ndetse yatangiye gukinira Amavubi muri Werurwe 2026.
Kuri ubu, Mickels agiye kuba umukinnyi wa mbere ukomoka mu Rwanda ukina UEFA Champions League.
Ati “Ntewe ishema cyane no kuba Umunyarwanda. Guhagararira u Rwanda nkina Champions League ni ibintu by’agaciro cyane.”
Yongeyeho ko yifuza ko urugendo rwe rwaba isomo ku rubyiruko rw’u Rwanda rukina umupira w’amaguru.
Ati “Nizera ko urugendo rwanjye rushobora gutera imbaraga abakinnyi bakiri bato b’Abanyarwanda, rukabereka ko iyo wizeye, ugakora cyane kandi ukihangana, bishoboka kugera ku rwego rwo hejuru rw’umupira w’amaguru.”
Usibye Manchester United, Sabah ya Mickels izanakina na Barcelona na Arsenal
Nyuma yo gutangirira urugendo rwa Champions League kuri Old Trafford, Sabah ifite indi mikino ikomeye cyane imbere yayo.
Iyi kipe izakira Borussia Dortmund na Barcelona, amakipe yombi afite amateka akomeye muri Champions League.
Kubera ko Stade Sabah isanzwe ikiniraho itujuje ibisabwa na UEFA, imikino yo mu rugo y’iri rushanwa iteganyijwe kubera kuri Olympic Stadium i Baku.
Sabah kandi izasoza uru rugendo isura Arsenal mu Bwongereza, ikipe yatwaye Premier League mu mwaka ushize.
Mickels yavuze ko buri mukino wa Champions League ari umwihariko kuko uba uhuza amakipe n’abakinnyi bo ku rwego rwo hejuru mu Burayi.
Yavuze ko Manchester United na Barcelona ari zo zahise zimushimisha cyane kubera amateka n’izina rikomeye ku isi, ariko ko Sabah igomba kubaha buri kipe.
Mickels arifuza kwandika amateka muri Champions League
Nubwo Sabah izaba ifatwa nk’ikipe idahabwa amahirwe menshi ugereranyije n’amakipe nka Manchester United, Barcelona, Dortmund na Arsenal, Mickels avuga ko intego yabo atari ukwishimira gusa kuba bageze muri Champions League.
Ati “Turashaka guhatana muri buri mukino no kugaragaza imbaraga zatugejeje aha. Turabizi ko urwego ruzaba ruri hejuru cyane, ariko turiyizera kandi twizeye imbaraga z’ikipe yacu.”
Mickels asoza avuga ko intego yabo ari ukuva muri iyi mikino bafite amanota kandi bagakomeza gukura nk’ikipe.
