Abanyamahanga bakorera muri Kenya bahawe iminsi 90 yo kuvugurura ibyangombwa

Guverinoma ya Kenya yahaye abanyamahanga bakorera cyangwa bakora ubucuruzi muri icyo gihugu igihe cy’iminsi 90 cyo kubona cyangwa kuvugurura ibyangombwa bisabwa, birimo impushya zo gukora n’impushya z’ubucuruzi.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’amagambo yavuzwe na Perezida wa Kenya, William Ruto, ku bucuruzi bukorwa n’abanyamahanga, amagambo yateje impungenge mu miryango y’abimukira, cyane cyane Abarundi n’Abanye-Congo.

Umuvugizi wa Perezida, Hussein Mohamed, yavuze ko inzego za Leta zizakorana na za ambasade z’ibihugu by’abanyamahanga mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kuvugurura no kugenzura ibyangombwa.

Yasabye kandi ko nta muntu watotezwa cyangwa ngo ahutazwe hashingiwe ku kuba ari umunyamahanga ukorera ubucuruzi muri Kenya.

Ku wa mbere, Aburundi babarirwa mu magana bazindukiye kuri Ambasade y’u Burundi i Nairobi bashaka ibyangombwa bikenewe. Bamwe muri bo bavuze ko bari gutekereza gusubira mu gihugu cyabo kubera impungenge z’umutekano wabo.

Ibi bibaye mu gihe hari Abanyakenya bagaragaza ko abanyamahanga, cyane cyane abo mu bihugu by’ibituranyi, batangiye gukora imirimo iciriritse ndetse bagashinga n’ubucuruzi buto, ibintu bamwe babona nk’ibibangamira amahirwe y’Abanyakenya.

Perezida William Ruto aherutse kuvuga ko yakiriye ibibazo by’abacuruzi bato bo muri Kenya bamubwiye ko abanyamahanga bari guhangana na bo mu buryo babona ko butarimo uburinganire.

Ruto yahise asaba abadepite kwagura umushinga w’itegeko uri mu Nteko Ishinga Amategeko, ukongerwamo ingingo zirebana n’uko abanyamahanga bakwiriye kugira uruhare mu bucuruzi buto, ndetse no kugaragaza ibikorwa by’ubucuruzi bashobora kugenerwa ndetse n’ubwemerewe Abanyakenya gusa.

Amagambo ya Perezida yateje ubwoba mu Barundi n’Abanye-Congo baba muri Kenya. Umwe mu bacuruzi, witwa Eric Munahayo, yabwiye itangazamakuru ryo muri Kenya ko amaduka ye ari mu nkengero za Nairobi yatewe n’abantu atabashije kumenya.

Yagize ati “Nabanye neza n’Abanyakenya, nabaye umwe mu bagize uyu muryango kandi mfite impushya zose zisabwa gusa abantu ntazi bigabije mu bintu byanjye kuva ubwo Perezida yamaraga kuvuga.”

Hussein Mohamed yavuze ko iyi gahunda y’iminsi 90 igamije gufasha abanyamahanga kubahiriza amategeko ya Kenya, ndetse n’amabwiriza y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) agenga urujya n’uruza rw’ibicuruzwa, abakozi na serivisi mu bihugu bigize uwo muryango.

Ati “Umuntu wese ukorera ubucuruzi muri Kenya asabwa kubahiriza ibisabwa n’amategeko birebana n’abinjira n’abasohoka, impushya zo gukora, iyandikwa ry’ubucuruzi ndetse n’impushya zabwo. Mu minsi 90 iri imbere, Guverinoma izakora gahunda iteguye yo gufasha abantu kuvugurura no kuzuza ibyangombwa bisabwa.”

Ku wa Mbere, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya, Korir Sing’oei, yasuye Abarundi benshi bari bari kuri Ambasade y’u Burundi i Nairobi, abasaba kutagira ubwoba, anasaba imbabazi ku buryo bamwe basobanukiwe nabi amabwiriza ya Perezida.

Yavuze ko gahunda yo kwandikisha no kugenzura abanyamahanga itagamije kubirukana muri Kenya, ahubwo ko ari imwe mu ngamba zo kubarinda.

Kugeza ubu, Guverinoma y’u Burundi ntiragira icyo ivuga ku mugaragaro ku byabaye, gusa ku Cyumweru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Edouard Bizimana, yashyize ku mbuga nkoranyambaga amashusho agaragaza Umunyakenya akanga Abarundi baba muri Kenya.

Bizimana yavuze ko Abanyakenya baba mu Burundi babana mu mahoro, ariko ashimangira ko gukomeza gukwirakwiza amagambo y’urwango yibasira u Burundi bishobora kugira ingaruka ku mibanire y’ibihugu byombi.

Anavuga ko Guverinoma ya Kenya ari yo ishinzwe umutekano w’Abarundi baba muri Kenya bityo ikwiye kubarinda.