Ikipe yatsinze umukino izajya ihabwa miliyoni: Ibihembo byongerewe muri BK Pro League

Urwego Rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, rwazamuye inkunga n’ibihembo rugenera amakipe azakina shampiyona ya BK Pro League 2026-2027.

Inkunga n’ibihembo bishya bigamije kurushaho kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ikipe imwe izajya ihabwa miliyoni 31 z’amafaranga y’u Rwanda zo kwifashisha mu bikorwa byayo bya buri munsi birimo gutegura umukino. Ni amafaranga avuye kuri miliyoni 10 yari asanzwe ahabwaga. Ibi bivuze ko inkunga y’amakipe yiyongereyeho miliyoni 21Rwf.

Hateganyijwe kandi uburyo bwo guhemba ikipe izajya yitwara neza ikegukana amanota atatu kuri buri mukino aho izajya ihabwa agera kuri miliyoni 1 .

Amafaranga azahabwa amakipe hasingiwe ku myanya yagize

Ntabwo amafaranga azahabwa uwatwaye igikombe gusa, ahubwo amakipe yose azajya ahabwa ibihembo bitewe n’umwanya yasorejeho ku rutonde rwa shampiyona.

Ibihembo biteganyijwe kuva kuri miliyoni 80 kugera kuri miliyoni 10, bitewe n’umwanya ikipe izarangirizaho.

Muri rusange, izi mpinduka zigaragaza ko amafaranga agenerwa amakipe n’ibihembo by’irushanwa byazamutse. Ibi bizatuma amakipe arushaho gushaka intsinzi no guhatanira imyanya myiza mu rwego rwo kugirango azakuremo agatubutse.

Biteganijwe ko BK Pro League izatangira ku wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2026, saa 15:00 z’umugoroba kuri Pele Stadium, mu mukino uzahuza Kiyovu Sport FC  na Gorilla Fc.