Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yavuze ko urubyiruko rwakwigira byinshi kuri Korali Ambassadors of Christ Choir, itsinda rimaze imyaka 30 rikora umuziki.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X , Minisitiri Utumatwishima yavuze ko urugendo rw’iri tsinda rwigisha urubyiruko gukorera hamwe, guhozaho no kudaheranwa n’ibibazo.
Ati: “Hari isomo ku rubyiruko: gukorera hamwe, guhozaho no kudaheranwa. Nyuma y’impanuka zagombaga kubaca intege, barakomeje.”
Minisitiri yavuze kandi ko abagize Ambassadors Christ Choir bamubwiye ko igihe cyose bagize ikibazo, Igihugu cyabatabaye.
Ati: “Bambwiye ko igihe cyose bagize ikibazo, igihugu cyabatabaye.”
Dr. Utumatwishima yagaragaje ko imyaka 30 Ambassadors Christ Choir imaze ikorera hamwe ari urugero rw’ingenzi ku rubyiruko, cyane cyane ku bijyanye no gukorera hamwe no gukomeza intego nubwo umuntu ahura n’ibibazo.
Mu butumwa bwe, Minisitiri yanatumiye abantu bose kwitabira igitaramo Ambassadors Christ Choir izakora ku wa 30 Kanama 2026 muri BK Arena, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 rimaze rikorera hamwe.
Ati: “Tariki 30 Kanama 2026, badutumiye twese muri BK Arena.”
Igitaramo giteganyijwe ku wa 30 Kanama kizaba umwanya wo kwizihiza urugendo rw’imyaka 30 rwa Ambassadors Christ Choir no gusangira n’abakunzi bayo umusaruro w’iyo myaka yose imaze mu muziki.

Ministiri Utumatwishima yagaragaje amasomo urubyiruko rwakwigira kuri Korali ‘Ambassadors of Christ’ imaze imyaka 30 ishinzwe
Yanditswe na Ushindi Paul Balozi
