Perezida Kagame yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe rufite

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kubyaza umusaruro amahirwe menshi rufite, rukirinda gutegereza akazi ahubwo rugashishikarira kwihangira imirimo.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Mbere mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru muri Kigali Convention Centre, aho yavuze ko urubyiruko rw’iki gihe rufite amahirwe menshi yo gutangira imishinga no kwihangira imirimo kurusha ayo we yari afite akiri muto.

Perezida Kagame yavuze ko muri iki gihe umuntu ashobora kuba rwiyemezamirimo, gutanga serivisi cyangwa gutangiza ibikorwa bye bwite atiriwe ategereza akazi, ndetse akaba n’umuyobozi w’ibyo bikorwa.

Yashishikarije urubyiruko guhindura imyumvire no kugira ubushake bwo gukora ibyo rwifuza, cyane cyane ko rufite ubushobozi bwo kwiga no kumenya ibintu bishya vuba.

Ati: “Mukwiye gukura ibibatega mu mitwe yanyu, mugakora icyo mushaka gukora.”

Perezida Kagame kandi yasabye urubyiruko gushakira amahirwe mu mpano, ubumenyi n’imbaraga rufite, ndetse rukakira amahirwe arukikije aho kwibanda ku mbogamizi.

Yashimangiye ko urubyiruko rukwiye gutangira ibyo rushoboye rudategereje ubufasha, rugakoresha neza igihe rufite kandi rugashaka uburyo bwo gukorera hamwe kugira ngo rugere ku musaruro urambye.

Ibi bije mu gihe urubyiruko rukomeje gushishikarizwa kwihangira imirimo aho kumara igihe kinini rushakisha akazi, ndetse n’abamaze kukabona bagashishikarizwa kubyaza umusaruro amahirwe bafite no guteza imbere ibyo bakora.

Umwanditsi: Umutesi Josiane