U Rwanda ruzakira imikino ya FEASSA 2027

U Rwanda rwemejwe nk’igihugu kizakira imikino ihuza Ibigo by’Amashuri byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba (FEASSA) mu mwaka utaha. Iyi mikino izaba ibaye ku nshuro ya 24 izakinwa muri Kanama 2027.

Ibi byatangajwe ku wa 23 Kanama na Justus Mugisha, Perezida wa FEASSA, ubwo hasozwaga Imikino yo muri uyu mwaka yari yahuje ibihumbi by’abanyeshuri baturutse muri Afurika y’Iburasirazuba bahatanaga mu mikino itandukanye i Morogoro, muri Tanzania.

Si ubwa mbere u Rwanda ruzaba rwakiriye iyi mikino kuko yaherukaga kuhabera mu 2023 aho yakiniwe mu Karere ka Huye.

Uretse mu 2023 kandi, u Rwanda rwakiriye imikino nk’iyo mu 2018 i Musanze, iyo mu 2015 yabereye i Huye. tutibagiwe no mu 2008 ubwo u Rwanda rwayakiraga ku nshuro ya mbere, icyo gihe yabereye mu murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali.

N’ubwo FEASSA yatangaje ko iyi mikino yo muri 2027 izabera I Kigali, u Rwanda rwo rurateganya ko yazkinirwa i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru. Ubwo azaba ari ku nshuro ya kabiri iyi mikino izaba igiye kuhabera kuko Musanze yaherukaga kwakira aya marushanwa mu 2018.

Iyi mikino ya FEASSA 2026 yaberaga i Morogoro muri Tanzania yasigiye isura nziza u Rwanda cyane ko amakipe yaruhagarariye yatwaye ibikombe n’imidali mu byiciro bitandukanye.

Amakipe yaturitse mu rw’Isozi Igihumbi, yasaruye imidali itanu ya zahabu mu byiciro bitandukanye, umudali umwe wa silver ndetse n’imidali itandatu ya bronze.

Umwanditsi: Andre Rukeratabaro