Abatega moto zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali bagaragaza ko bahangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro by’ingendo. Bavuga ko amafaranga bishyura yiyongereye ku buryo hari ingendo zimwe na zimwe zikubye hafi inshuro ebyiri ugereranyije n’ibiciro bari basanzwe bamenyereye.
Bamwe mu bagenzi bemeza ko usibye kuzamuka kw’ibiciro, hari n’abamotari batagishaka guciririkanya ku mafaranga y’urugendo, bityo ugasanga urugendo rwari rusanzwe rutwara amafaranga make rusigaye rusaba amafaranga menshi.
Abagenzi batanga ingero bavuga ko urugendo ruva mu Mujyi wa Kigali rwagati rugana i Remera hari abamotari barwishyuza 3,000 Frw, mu gihe izindi ngendo zijya ku Gisozi, Nyamirambo, Gatenga cyangwa Kacyiru na zo usanga akenshi zitajya munsi ya 2,000 Frw.
Bongeraho ko iri zamuka ry’ibiciro ryagize ingaruka ku bakoresha moto buri munsi bajya ku kazi cyangwa ku ishuri, bidasize n’abazikoresha rimwe na rimwe.
Umwe muri abo bagenzi witwa Ndagijimana Olivier, avuga ko amafaranga yo gutega moto yazamutse ku buryo atakibasha kuyikoresha buri munsi.
Agira ati “Mbere navaga mu mujyi njya i Remera ntanze hagati ya 1,000 Frw na 1,500 Frw, ariko ubu hari igihe bansaba 3,000 Frw. Iyo mbonye bimeze gutyo ndakomeza nkasiragira nciririkanya n’abandi uretse ko bintwara umwanya”,
Ishimwe Emeryne we yabwiye ICK News ko ikibazo gikomeye atari izamuka ry’ibiciro gusa, ahubwo ari uko bamwe mu bamotari batemera guciririkanya.
Ati: “Hari igihe ubabwira ko amafaranga ari menshi bakagusubiza ko ari cyo giciro. Iyo utayafite bahita bafata undi mugenzi.”
Abamotari bavuga ko lisansi ariyo yatumye ibiciro bizamuka
Ku ruhande rw’abamotari, bavuga ko izamuka ry’ibiciro rishingiye ahanini ku ihenda rya lisansi. Hari n’abemera ko ibiciro bishobora guhinduka bitewe n’amasaha cyangwa igihe cy’umunsi.
Umwe muri bo witwa Musabyimana Thierry, agira ati: “Lisansi yarahenze. Ni yo mpamvu twongera make ku giciro kugira ngo tubashe gukomeza gukora.”
Undi mumotari wasabye kudatangazwa amazina yavuze ko nijoro no mu minsi mikuru abagenzi baba benshi bityo nabo bakongera ibiciro.
Ati “Ku manywa dukurikiza ibiciro bisanzwe, ariko nijoro cyangwa mu minsi mikuru akazi kaba kenshi kandi n’ibyago byo mu muhanda bikiyongera. Ni yo mpamvu hari igihe ibiciro bizamuka.”
Icyo amabwiriza ya RURA ateganya
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rugaragaza ko ibiciro bya moto zitwara abagenzi bigenwa hashingiwe ku ntera y’urugendo.
Nk’uko amabwiriza ya RURA abiteganya, urugendo ruri hagati ya kilometero 0 na 2 rugira igiciro fatizo cya 300 Frw, hanyuma hakiyongeraho 107 Frw kuri buri kilometero ikurikiyeho. Ubu buryo bwashyizweho hagamijwe gutuma ibiciro bibarwa mu mucyo no kugabanya kutumvikana hagati y’abagenzi n’abamotari.
RURA ivuga ko iyi gahunda igamije kurinda abagenzi kwishyuzwa amafaranga atubahirije amabwiriza no guteza imbere serivisi z’ubwikorezi zishingiye ku mucyo. Icyakora, uru rwego rwemera ko ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli rishobora kugira ingaruka ku rwego rw’ubwikorezi.
Nubwo amabwiriza ya RURA ahari, ubushakashatsi butandukanye ku bwikorezi bwo mu mijyi yo muri Afurika, harimo n’ubwa JICA bwakorewe i Kigali, bugaragaza ko uburyo bwo kugena ibiciro bushingiye ku ntera butarubahirizwa kimwe hose. Hari aho ibiciro bikigenwa binyuze mu bwumvikane hagati y’umugenzi n’umumotari.
Abasesenguzi bavuga ko iki kibazo kigaragaza ko hakenewe gukomeza kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza agenga ibiciro bya moto, kugira ngo habeho uburyo bumwe bukurikizwa n’impande zombi.
Impuguke mu bukungu zigaragaza ko izamuka ry’ibiciro by’ubwikorezi rishobora kugira ingaruka ku mibereho y’abaturage, kuko ryongera amafaranga urugo rukoresha ku ngendo, bikagabanya ayagenerwaga ibindi bikenerwa nk’ibiribwa, uburezi n’ubuzima. Zivuga kandi ko gutinda kugera ku kazi cyangwa ku ishuri bitewe n’ikiguzi cy’ingendo bishobora kugira ingaruka ku musaruro no ku mikorere ya buri munsi.
Abaturage bamwe basanga hakwiye kongerwa igenzura ry’ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ya RURA no guteza imbere ikoreshwa rya sisitemu z’ikoranabuhanga zibarura ibiciro, kugira ngo haboneke ibiciro bisobanutse kandi byubahirizwa, bityo hagabanuke amakimbirane hagati y’abagenzi n’abamotari.
Umwanditsi: Daniel Ngendahimana
