Nyamasheke: Hari abaturage bagihura n’imbogamizi mu kwigenzurira amakuru yabo ya EjoHeza

Nubwo gahunda ya EjoHeza ikomeje gushishikariza Abanyarwanda kwizigamira ejo hazaza habo, bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke, bavuga ko bagihura n’imbogamizi mu kwigenzurira amakuru y’ubwizigame bwabo, ibintu bavuga ko bibatera impungenge ndetse bikababuza kugira icyizere cyuzuye ku musanzu baba baratanze.

Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko nyuma yo gutanga amafaranga ya EjoHeza, batashoboye kubona amakuru abafasha kumenya niba amafaranga yabo yarageze kuri konti zabo cyangwa ngo babashe gukurikirana ubwizigame bwabo nk’uko babyifuzaga.

Uwiragiye Jacqueline, utuye mu Kagari ka Gitwe, avuga ko amaze igihe atanga umusanzu wa EjoHeza ariko hari ubwo yatanze amafaranga ntabashe kubona ubutumwa cyangwa andi makuru amwemerera ko amafaranga ye yageze muri sisitemu.

Yagize ati “Nagiye ku murenge ntanga amafaranga 6,000 Frw nk’uko bisanzwe, ariko sinabona ubutumwa bunyereka ko amafaranga yanjye yageze muri sisitemu. Byatumye ntangira kugira amakenga, nza kwegera ubuyobozi ngo mbaze. Bambwiye ko amafaranga yanjye agaragara muri sisitemu nubwo njyewe ntabashaga kubibona kuri telefoni yanjye.”

Undi muturage witwa Nyiransabimana Evelyne wo mu Kagari ka Kagarama na we avuga ko yahuye n’iki kibazo nyuma yo gutanga amafaranga 3,000 Frw, ariko akabura uburyo bumwemerera kugenzura uko amafaranga ye yanditswe muri sisitemu.

Aba baturage bavuga ko kuba badashobora kubona amakuru y’ubwizigame bwabo bibatera impungenge, kuko bifuza uburyo bworoshye kandi bwizewe bwo gukurikirana amafaranga baba baratanze muri gahunda ya EjoHeza.

Bavuga ko kwigenzurira amakuru yabo ari ingenzi kuko bibafasha kugira icyizere ko amafaranga yabo yageze aho yagombaga kugera no kumenya ingano y’ubwizigame bamaze kugeraho.

Ubuyobozi busobanura icyihishe inyuma y’iki kibazo

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Karambi bwemeza ko hari abaturage bagaragaza ibibazo byo kutabasha kugenzura amakuru yabo ya EjoHeza, ariko bugasobanura ko ahanini biterwa no kudasobanukirwa neza uburyo sisitemu ikora.

Nzayisenga Jerome, ushinzwe Iterambere ry’Abaturage mu Murenge wa Karambi akaba anafite inshingano zo kwakira no kwinjiza imisanzu ya EjoHeza muri sisitemu, yavuze ko hari abaturage benshi bakoresha nimero za telefoni zitandukanye cyangwa bakazihindura nyuma yo kwiyandikisha muri gahunda.

Ati “Hari abaturage bishyura bakoresheje telefoni zitandukanye cyangwa bakazihindura. Iyo bashatse kureba ubwizigame bwabo bakoresheje nimero zitandukanye n’izo biyandikishijeho, ntibabubona. Iyo baje ku murenge tukifashisha nimero y’indangamuntu yabo, dusanga amafaranga yabo agaragara muri sisitemu.”

Bamwe mu baturage ba Karambi bavuga ko bagihura n’imbogamizi mu kwigenzurira amakuru yabo ya EjoHeza

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi, Hagenimana Narcisse, na we yavuze ko ubuyobozi busanzwe bwakira ibibazo nk’ibi kandi bugafasha abaturage gusobanukirwa neza uko sisitemu ya EjoHeza ikora.

Yashimangiye ko nta makuru bafite agaragaza ko amafaranga y’abaturage yaba yarabuze cyangwa yaranyerejwe, ahubwo ko ikibazo gikomeje kugaragara gishingiye ahanini ku kutamenya neza uburyo bwo gukurikirana amakuru y’ubwizigame.

Hakenewe ubukangurambaga burushijeho

Abaturage bavuga ko nubwo bishimira gahunda ya EjoHeza nk’uburyo bwo kwiteganyiriza ejo hazaza, hakenewe ubukangurambaga bwinshi bubafasha gusobanukirwa uburyo bwo kugenzura amakuru yabo no gukurikirana ubwizigame bwabo bitabagoye.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Karambi na bwo bwemera ko hakiri abaturage badasobanukiwe neza imikorere ya sisitemu ya EjoHeza, cyane cyane uburyo bwo kugenzura ubwizigame bwabo. Buvuga ko ari yo mpamvu bukomeje ibikorwa byo kubafasha no kubaha amakuru abafasha gukoresha neza iyi gahunda.

Gahunda ikomeje kwaguka

Nubwo hari abaturage bagihura n’imbogamizi mu kugenzura amakuru yabo, imibare itangwa n’inzego zibishinzwe igaragaza ko gahunda ya EjoHeza ikomeje kugenda yakirwa n’abaturage benshi. Kugeza mu mwaka wa 2026, iyi gahunda yari imaze kugira abanyamuryango barenga miliyoni 4.3, mu gihe amafaranga amaze kwizigamwa n’abaturage arenga miliyari 53.7 Frw.

Iyi mibare igaragaza uruhare gahunda ya EjoHeza ikomeje kugira mu guteza imbere umuco wo kwizigamira mu baturage. Gusa bamwe mu baturage bavuga ko kugira ngo gahunda irusheho kugirirwa icyizere, hakenewe gukomeza kuborohereza uburyo bwo kwigenzurira amakuru yabo no kubona ibisobanuro byihuse igihe bagize ikibazo.

Nubwo abaturage bamwe bagaragaza impungenge zishingiye ku kutabasha kugenzura amakuru yabo ya EjoHeza uko babyifuza, ubuyobozi bw’Umurenge wa Karambi buvuga ko amafaranga yabo agaragara muri sisitemu kandi bugasaba abaturage kwegera inzego zibishinzwe igihe bafite ikibazo cyangwa hari amakuru bifuza gusobanukirwa kugira ngo bahabwe ibisobanuro byizewe kandi byuzuye.

Umwanditsi: Cyiza Theogene