Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, yasabye abanyeshuri gushyira imbere indangagaciro z’ubumuntu n’iza gikristu, ashimangira ko impamyabushobozi n’impamyabumenyi bitagira umumaro urambye igihe bitajyanye n’uburere buboneye n’imico myiza.
Ubu butumwa yabugejeje ku banyeshuri, abarezi n’ababyeyi ba Collège Saint Jean Nyarusange mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Yohani Batisita, umurinzi w’iri shuri.
Ni ibirori byabimburiwe nígitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa ari kumwe n’Abasaseridoti batandukanye bakorera ubutumwa muri Diyosezi ya Kabgayi.

Ibi birori kandi byitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), Father Prof.Fidele Dushimimana, Abahagarariye ibigo by’amashuri bitandukanye, abayobozi mu nzego z’abikorera, Abihayimana, Ababyeyi, abarezi n’abandi.

Mu butumwa bwe, Musenyeri Ntivuguruzwa yavuze ko intego nyamukuru y’uburezi atari ugutanga ubumenyi bwo mu mutwe gusa, ahubwo ko ari no gutoza umuntu kuba inyangamugayo, kugira urukundo, no kwitangira abandi.
Yagize ati “Ntabwo twigira kubona impamyabushobozi gusa cyangwa impamyabumenyi gusa. Impamyabushobozi idaherekejwe n’indangagaciro ntacyo iba imaze.”
Yagaragaje ko hari abantu benshi bagize amahirwe yo kwiga bakagera ku rwego rwo hejuru rw’ubumenyi, ariko bakananirwa guhangana n’ibibazo by’ubuzima kubera kubura indangagaciro zibafasha kuba abantu bazima mu muryango no mu kazi.
Ati “Hari abantu benshi baminuje, bafite impamyabumenyi nyinshi, bafite amagarade menshi, ariko batsinzwe n’ishuri ry’ubuzima kuko nta ndangagaciro bifitemo.”
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi yasabye abanyeshuri gukoresha neza amahirwe bafite yo kwiga, bakakira inama bahabwa n’abarezi babo ndetse bagaharanira kubaka umutimanama urangwa n’ubunyangamugayo, urukundo, ukwihangana n’ubwitange.
Yagize ati “Muharanire kubaka uwo mutimanama urangwa n’ubunyangamugayo, urukundo, kwihangana n’ubwitange. Ibyo ni byo bifasha umuntu gukomera mu buzima kandi no kugirira abandi akamaro.”
Yongeye kwibutsa urubyiruko ko Imana ari yo soko y’ubuzima n’ubwenge nyabwo, abasaba gukunda ijambo ry’Imana no kurigenderaho mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Ati “Mukunde ijambo ry’Imana, mukunde kurizirikana buri munsi, muritege amatwi kandi icyo ribabwiye mugikore.”
Agaruka ku barezi, Musenyeri yabashimiye uruhare rwabo mu kubaka ejo hazaza h’urubyiruko, avuga ko bafite ubutumwa busa n’ubwa Mutagatifu Yohani Batisita bwo gutegurira abakiri bato ubuzima bwiza n’ejo hazaza heza.
Yashimangiye ko n’ubwo hari igihe imbuto z’umurimo bakora zitahita zigaragara, ijambo ryiza, urugero rwiza n’indangagaciro batoza abanyeshuri ari byo bibafasha gukura neza no kuba abantu bafitiye sosiyete akamaro.
Ati “Mutanga ubumenyi ariko munatanga n’uburere n’indangagaciro byubaka umuntu wuzuye.”
Yanabashimiye ubwitange, umurava n’ukwigomwa bibaranga, abasabira hamwe n’imiryango yabo umugisha w’Imana.
Mu gusoza, Umwepiskopi wa Kabgayi yibukije ababyeyi ko umuryango ari wo shingiro ry’uburere buhamye, abasaba gukomeza gufatanya n’ishuri mu kurera abana babo, cyane cyane mu gihe cy’ibizamini n’ibiruhuko, ashimangira ko ubufatanye bw’ababyeyi, abarezi na Kiliziya ari bwo bushobora gutuma haboneka urubyiruko rufite ubumenyi, ariko runarangwa n’indangagaciro zituma rugirira akamaro igihugu, Kiliziya n’isi muri rusange.




