Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yahaye ibihembo by’ishimwe abafisiye batatu bitwaye neza mu mahugurwa y’abofisiye bakuru 108 baturutse mu bihugu 20 bya Afurika, yasojwe nyuma y’ibyumweru 46 yari amaze abera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, mu Karere ka Musanze.
Abahawe ibihembo ni umusirikare ukomoka muri Ghana, undi wo muri Kenya, ndetse na Lt Col Walter Kageruka wo mu Ngabo z’u Rwanda, wabaye uwa mbere mu banyeshuri bose bitabiriye aya mahugurwa.
Mu ijambo yagejeje ku basoje aya masomo, Perezida Kagame yabashimiye umurava bagaragaje mu gihe cy’amahugurwa, avuga ko ubumenyi bungutse buzabafasha kurushaho gusohoza neza inshingano zo kurinda umutekano w’ibihugu byabo no gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo by’umutekano ku rwego rw’akarere no ku Isi.
Yagaragaje kandi ko amahugurwa ahuza abasirikare baturutse mu bihugu bitandukanye afite uruhare rukomeye mu kubaka ubufatanye n’ubwumvikane, cyane cyane mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano.
Perezida Kagame yasabye aba bofisiye bakuru kurangwa n’umuhate, ubushishozi no gufata ibyemezo bishingiye ku bushishozi, by’umwihariko mu bihe bikomeye bisaba gutekereza neza no gukora kinyamwuga.
Yagize ati: “Aho Igisirikare cy’u Rwanda kigeze uyu munsi ntabwo byaje ku bw’impanuka, ahubwo byubatswe mu myaka myinshi binyuze muri serivisi nziza, ikinyabupfura no gukora kinyamwuga. Ni byo byatumye tugirirwa icyizere n’abaturage bacu, abafatanyabikorwa ndetse n’ahandi ingabo zacu zikorera.”
Yakomeje agaragaza ko iterambere ryihuse ry’ikoranabuhanga risaba inzego za gisirikare guhora ziyungura ubumenyi no kujyana n’impinduka zigaragara mu mikorere, kugira ngo zibashe kuzuza neza inshingano zazo.
Mu gusoza, Umukuru w’Igihugu yasabye aba basirikare bakuru gukomeza umuco wo kwiga no kwiyungura ubumenyi, ashimangira ko ari imwe mu nzira zizatuma bagira ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano bikomeza guhinduka uko ibihe bisimburana.
