Umutwe w’Abadepite watangaje ko Abadepite bagiye gukora ingendo rusange mu Turere twose tw’Igihugu hagamijwe kugenzura ibikorwa bijyanye no kongera umusaruro w’ubuhinzi, by’umwihariko ibihingwa ngandurarugo n’ibihingwa ngengabukungu birimo kawa n’icyayi.
Izi ngendo ziratangira kuri uyu wa 28 Gicurasi kugeza ku wa 4 Kamena 2026 mu Mirenge imwe yo mu Turere two mu Ntara, mu gihe ku wa 6 no ku wa 7 Kamena 2026 zizakomereza mu Mirenge yose igize Kigali.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Gertrude Kazarwa, yavuze ko izi ngendo zigamije gukomeza gushyira imbere inshingano zo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma no kwegera abaturage kugira ngo harebwe uko gahunda zashyizweho mu rwego rw’ubuhinzi zirimo gutanga umusaruro.
Yagize ati: “Dukomeje gushyira imbere inshingano zo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma no kwegera abaturage. Izi ngendo zizadufasha kubona amakuru aturutse ku baturage no ku bafatanyabikorwa kugira ngo harebwe uko gahunda zo kongera umusaruro w’ubuhinzi zarushaho gutanga umusaruro no guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.”
Muri izi ngendo, Abadepite bazasura ibikorwa by’ubuhinzi biri hirya no hino mu gihugu ndetse banagirane ibiganiro n’inzego z’ibanze, amakoperative y’abahinzi, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abaturage.
Biteganyijwe ko hibandwa ku bibazo n’imbogamizi zikigaragara mu rwego rw’ubuhinzi zirimo ikoreshwa ry’inyongeramusaruro ku kigero gito, ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere, ibura ry’ibikorwaremezo by’ubuhinzi ndetse n’ihuzwa ry’abahinzi n’amasoko.
Abadepite bazanifatanya kandi n’abaturage mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi 2026, mu rwego rwo gukomeza kwegera abaturage no gufatanya nabo mu bikorwa by’iterambere.
Umutwe w’Abadepite watangaje ko muri izi ngendo abaturage bazahabwa umwanya wo kugaragaza ibibazo bafite, hanashakwe ibisubizo bifatika, ndetse hakanasuzumwa uko ibibazo byagejejwe ku Badepite mu ngendo ziheruka byakemuwe.
Umwanditsi: Ushindi Paul Balozi
