Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yinjije ba Ofisiye bashya muri Polisi y’u Rwanda, ayishimira uruhare uruhare igira mu kubungabunga umutekano w’Abanyarwanda, anasaba abapolisi bashya gukorana ubunyamwuga, kwirinda ruswa no gukorera abaturage.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2026, mu muhango wabereye mu Kigo cy’ishuri cy’Amahugurwa cya Polisi cya PTS Gishari giherereye mu karere ka Rwamagana aho yahaye ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) abapolisi 436 basoje amasomo bari bamaze hafi umwaka bahugurirwa muri iri shuri.
Ibi birori byitabiriwe n’ababyeyi n’imiryango y’abafosiye barangije amahugurwa, abayobozi mu nzego za Leta n’abandi.
Uyu muhango wahuriranye no kwizihiza imyaka 25 ya Polisi y’u Rwanda imaze itanga umutekano.
Mu basoje ayo mahugurwa harimo abapolisi basanzwe mu kazi bongeraga ubumenyi, abandi binjiraa bwa mbere muri Polisi y’Igihugu, ndetse n’abanyeshuri icyenda b’abanyamahanga baturutse muri Seychelles.
Umuyobozi Mukuru w’Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi riri i Gishari, Rafiki Mujiji, yavuze ko aba banyeshuri bahawe amasomo agamije kubongerera ubushobozi, imyitwarire myiza n’imikorere ya kinyamwuga ikwiye aba Ofisiye bato muri Polisi.
Yavuze ko aya mahugurwa yatangiye tariki ya 15 Nyakanga 2025, yitabirwa n’abapolisi 436, barimo 124 barangije amasomo y’icyiciro cya kaminuza mu mashami atandukanye y’Ishuri rya Polisi riri i Musanze.
CP Rafiki Mujiji yasabye Perezida wa Repubulika guha aba banyeshuri ipeti rya AIP, agaragaza ko banyuze mu isuzumabumenyi kandi bakagaragaza ubushobozi n’umwete mu masomo bahawe.
Yagize ati: “Nyuma y’isuzumabumenyi bakorewe, imbaraga n’umwete bagaragaje mu masomo bahawe, dufite icyizere ko bazakora neza akazi kabategereje.”
Perezida Kagame yashimye abapolisi ku murava n’ubwitange bagaragaje mu myaka 25 ishize, avuga ko byatumye Abanyarwanda babaho kandi bagakora ibikorwa byabo batekanye.
Ati: “Ndashimira abapolisi bose, ab’uyu munsi n’abo mu gihe cyahise, ku bw’umurava n’ubwitange bwatumye Abanyarwanda babaho kandi bagakora akazi kabo batekanye, mu cyubahiro n’agaciro bibakwiriye.”

Yavuze kandi ko Polisi y’u Rwanda ikomeje kurangwa n’indangagaciro nziza haba imbere mu gihugu no mu bikorwa byo hanze yacyo, ashimangira ko ibyo yagezeho byaturutse ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’Abanyarwanda ubwabo.
Ati: “Ibyo Polisi yagezeho byavuzwe, byavuye ku gufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo n’izindi nzego z’umutekano, ariko cyane cyane bikaba byaragizwemo uruhare n’Abanyarwanda ubwabo.”
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bakomeje gusigasira umuco wo gukorera hamwe no gufatanya, ibintu yavuze ko byatumye n’amahanga arushaho gufatanya n’u Rwanda.
Yanifurije ikaze abayobozi ba Polisi z’ibindi bihugu n’abandi bashyitsi bitabiriye uwo muhango, avuga ko bose bahuriye ku ntego yo gukomeza kubungabunga umutekano n’iterambere.
Mu butumwa yahaye ba Ofisiye bashya, Perezida Kagame yabasabye kurangwa n’indangagaciro nziza no gukora akazi kinyamwuga.
Ati: “Amahugurwa murangije ntabwo yabateguraga mu buryo bw’umwuga gusa, ahubwo yabubatsemo indangagaciro zibafasha gusobanukirwa neza icyo gukorera igihugu n’abaturage bivuze.”
Yakomeje abasaba kwanga ruswa, gushishoza no kuzuza neza inshingano zabo.
Ati: “Tubatezeho kwanga ruswa, gushishoza mu gufata ibyemezo no kuzuza inshingano zanyu uko bikwiriye.”
Perezida Kagame yasabye kandi police y’u Rwanda gukomeza kubaka ubushobozi, kongera ubumenyi no gukora kinyamwuga mu rwego rwo gukumira no guhangana n’ibyaha birimo n’ibyambukiranya imipaka.
Yasoje avuga ko kwizihiza imyaka 25 ya Polisi y’u Rwanda ari umwanya wo kongera gushimangira indangagaciro n’imikorere biranga uru rwego.
Ati: “Iyi sabukuru ni umwanya wo kongera gushimangira indangagaciro n’imikorere biranga uru rwego.”
Abarangije amasomo yatangirwaga muri PTS Gishari ni 436 barimo abagore 109 mu gihe abandi 327 ari abagabo. Harimo abari basanzwe ari abapolisi bongeraga ubumenyi mu gihe abandi ari bwo binjiye muri Polisi y’Igihugu.
