Perezida Kagame yasobanuye inyungu u Rwanda rukura mu kwakira ibikorwa bya siporo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko siporo ari kimwe mu bikorwa bifite uruhare rukomeye mu guhuza abantu no guteza imbere ubukungu bw’ibihugu, agaragaza ko u Rwanda rumaze kubona inyungu nyinshi zishingiye ku ishoramari rwashyize muri uru rwego.

Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Gicurasi 2026 ubwo yari mu nama y’abashoramari y’Irushanwa rya Basketball Africa League, aho yasobanuye uburyo siporo ishobora kuba umusemburo w’iterambere rirambye n’ubufatanye hagati y’ibihugu.

Mu butumwa bwatangajwe ku rubuga rwa X rw’Ibiro by’Umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwabonye inyungu zitandukanye zirimo kwiyongera kw’abakerarugendo basura igihugu, abitabira inama mpuzamahanga ndetse n’abaza mu bikorwa bikomeye bya siporo n’imyidagaduro.

Yagize ati: “Siporo, byanze bikunze, ihuza abantu. Ku ruhande rw’u Rwanda, twabonye inyungu nyinshi. Tubona uburyo byongereye umubare w’abakerarugendo, abantu bashaka kuza mu Rwanda; baza mu nama, bakaza no mu birori nk’ibi.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko iterambere rya siporo rishingira ku mitekerereze no ku mahitamo ibihugu bifata, ashimangira ko ubufatanye hagati y’ibihugu n’amarushanwa atandukanye ari byo bituma inyungu ziva muri siporo zirushaho kwiyongera.

Yavuze kandi ko iyo abantu, amarushanwa n’ibihugu bishyize hamwe habaho isoko rinini ritanga amahirwe ku bashoramari ndetse rikazamura agaciro k’ibikorwa bya siporo.

Ati: “Ntabwo wakwifuza ko ibintu byiza nk’ibi biguma mu gace kamwe cyangwa mu gihugu kimwe gusa. Uko abantu benshi barushaho gukorana no kwishyira hamwe, ni ko habaho isoko rinini rituma ibyo mukora byose birushaho kugira igisobanuro n’akamaro.”

Mu myaka ishize, u Rwanda rwakomeje gushora imari mu bikorwa bya siporo mpuzamahanga no kwakira amarushanwa akomeye, ibintu byatumye igihugu kirushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga ndetse binazamura urwego rw’ubukerarugendo n’ishoramari.

Basketball Africa League ni irushanwa rya basketball rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, ryashyizweho ku bufatanye bwa National Basketball Association na FIBA Africa.

Iri rushanwa rizwi ku izina rya BAL ryatangijwe mu mwaka wa 2021 hagamijwe guteza imbere umukino wa basketball muri Afurika no kuzamura impano z’abakinnyi b’Abanyafurika ku rwego mpuzamahanga.

U Rwanda, by’umwihariko BK Arena, rwakiriye imikino myinshi ya BAL, ibintu byafashije igihugu kwamamaza ubukerarugendo no gukurura ibikorwa mpuzamahanga bya siporo.

Kuva mu mwaka wa 2021 kugeza mu 2026, u Rwanda rumaze kwakira amarushanwa ya BAL inshuro esheshatu, aho no muri uyu mwaka wa 2026 Kigali izakira imikino ya nyuma ya BAL.

Imikino ya nyuma ya Basketball Africa League ya 2026 izabera muri BK Arena kuva tariki ya 22 Gicurasi kugeza ku ya 31 Gicurasi 2026, mu gihe umukino wa nyuma uteganyijwe ku wa 31 Gicurasi 2026 i Kigali.

Umwanditsi: Paul Ushindi