Urubyiruko rwo mu mashuri abanza n’ayisumbuye yo mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, rwazindukiye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko hibukwa abari abayobozi, abarezi n’abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye byari mu cyahoze ari Komine Rutobwe.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 20 Gicurasi 2026, cyitabirwa n’abayobozi, abarezi n’abanyeshuri biga mu bigo bitandukanye byo muri uyu murenge, ku masite atandukanye. Cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka Abatutsi bishwe mu 1994, mu cyahoze ari Komine Rutobwe.
Nyuma y’urugendo rwo kwibuka, abanyeshuri bahawe ubutumwa bubashishikariza kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bunyuze mu ndirimbo, imivugo n’ubuhamya bwatanzwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Nsengamungu Jean Bosco, Umuyobozi wa IBUKA mu Murenge wa Cyeza, yavuze ko amazina ari ku rwibutso arenga 400, kandi imibiri yabo ishyinguwe mu Rwibutso rwa Kabgayi.
Yagize ati: “Aha turi hari amazina y’abarenga 400. Ariko si aba gusa, kuko no mu cyahoze ari Komine Rutobwe hari andi mazina. Muri bo harimo abari abayobozi, abarezi n’abanyeshuri. Ni ngombwa ko tubibuka kandi tukirinda icyadusubiza mu bihe by’umwijima byaranze Abanyarwanda mu 1994.”
Mu gusoza iki gikorwa, Umukozi w’Umurenge wa Cyeza Ushinzwe Uburezi, Muganira Vivens, yasabye ubuyobozi bw’amashuri gushinga ama ‘club’ y’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu bigo byabo, ashimangira ko ayo ma ‘club’ atavangura kandi agira uruhare mu kubaka umuco w’ubwiyunge n’ubwubahane mu rubyiruko.
Yanibukije abanyeshuri ko bitezweho kuba urugero rwiza, birinda ivangura, ingengabitekerezo ya Jenoside n’izindi ngeso mbi, abasaba gukomeza kugira uruhare mu rugamba rwo kurwanya icyatuma amateka mabi yisubiramo.
Umurenge wa Cyeza ni umwe mu mirenge 12 igize Akarere ka Muhanga, ukaba ufite ibigo 15 by’amashuri abanza n’ayisumbuye.


Umwanditsi: Munezero Joseph
