U Rwanda rukomeje ingamba zo guteza imbere urubyiruko nubwo hakiri imbogamizi

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Népo Abdallah yavuze ko Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbere ingamba zigamije guteza imbere urubyiruko, binyuze mu kurworohereza kubona imirimo, kurushishikariza kwihangira imirimo no guhuza ubumenyi rufite n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, nubwo hakigaragara imbogamizi zitandukanye.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 Gicurasi 2026 mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA. Yagaragaje ko hakiri icyuho mu myumvire ya bamwe mu rubyiruko ku bijyanye no gushaka akazi, ndetse hari abagaragaza kudashishikazwa no gukora nubwo bafite imbaraga n’ubushobozi.

Yagize ati “10 ku ijana ni urubyiruko ubona badashaka akazi, bari mu byiciro byose yaba abize n’abatarize. Ubona bazinduka mu gitondo batanashishikajwe no kujya gushaka akazi kandi bafite imbaraga zo gukora.”

Minisitiri Utumatwishima yanagarutse ku kibazo cy’ubumenyi, agaragaza ko mu rubyiruko ruri hafi ya miliyoni enye, 50 ku ijana barangije amashuri abanza gusa, ibintu bigira ingaruka ku mahirwe yo kubona imirimo ijyanye n’ubushobozi bafite.

Ati “Iyo tugiye mu bumenyi bw’urubyiruko dusanga muri za miliyoni enye, 50 ku ijana barize amashuri abanza gusa. Kubabonera uburyo bw’umurimo bihita bitangira kugorana.”

Imibare rusange igaragaza ko mu baturage barenga miliyoni 14, urubyiruko rungana na miliyoni enye. Muri bo, abafite imyaka hagati ya 16 na 30 ni bo bagize igice kinini, kandi isesengura ry’imibereho yabo ryerekana uko bahagaze ku isoko ry’umurimo.

52 ku ijana by’urubyiruko bafite akazi keza, mu gihe 24 ku ijana bakiri mu mashuri. 14 ku ijana ni abashomeri, naho 10 ku ijana bavugwaho kuba badashaka akazi, barimo abize n’abatarize. Ibi bigaragaza ko uretse ikibazo cy’ubushomeri, hari n’icyuho mu myumvire ku murimo kuri bamwe mu rubyiruko.

Ku bijyanye n’aho batuye, 70 ku ijana by’urubyiruko rutuye mu cyaro, mu gihe 30 ku ijana batuye mu mijyi, ibintu bigira ingaruka ku kugera ku mahirwe y’akazi n’iterambere.

Ku rwego rw’uburezi, 50 ku ijana barangije amashuri abanza gusa, mu gihe 60 ku ijana bafite ubumenyi bw’imyuga, bigaragaza ko hari intambwe imaze guterwa mu guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro, nubwo hakiri icyuho mu burezi rusange.

Gahunda nshya zigamije guhuza ubumenyi n’isoko ry’umurimo

Mu rwego rwo gukemura ibi bibazo, Leta irateganya gushyiraho porogaramu izahuza abashaka akazi n’imishinga minini y’Igihugu, hagamijwe kunoza imikorere y’isoko ry’umurimo no gukoresha neza ubumenyi buri mu rubyiruko.

Minisitiri Utumatwishima yavuze ko isuzuma ryakozwe ryagaragaje ko imishinga minini ikenera abakozi bafite ubumenyi butandukanye.

Yagize ati “Twamaze gukora isuzuma dusanga ku mishinga minini hajyayo n’abazi gukora amazi, abakora amashanyarazi n’abantu bamaze gutera imbere mu bumenyi.”

Iyi gahunda izafasha guhuza ubumenyi bw’urubyiruko n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo binyuze mu kuruhuza n’imishinga y’iterambere iri hirya no hino mu gihugu.

Leta kandi ikomeje gushyira imbaraga mu Ikigega cy’Ingwate cy’Urubyiruko kizwi nka Aguka Youth Fund, cyashyizwemo miliyari imwe n’igice z’amafaranga y’u Rwanda, kigamije gufasha urubyiruko kubona inguzanyo muri SACCO n’amabanki.

Minisitiri yavuze ko iyi ngwate izafasha urubyiruko gutangiza no kwagura imishinga yarwo, bityo bikaba igisubizo kirambye ku kibazo cy’ubushomeri.

Leta ishimangira ko hakenewe guhuza uburezi, ubumenyi n’isoko ry’umurimo, no gukomeza gushishikariza urubyiruko umuco wo gukora no kwihangira imirimo, nk’inkingi y’iterambere rirambye ry’Igihugu.

Umwanditsi: Ushindi Paul