Diyosezi ya Kabgayi yizihije umunsi w’umuco mu mashuri

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Gashyantare 2026, mu Karere ka Kamonyi, ku kigo cy’amashuri cya Sainte Bernadette Kamonyi, hizihirijwe Umunsi w’Umuco mu mashuri abarizwa muri Diyosezi ya Kabgayi.

Ni ibirori byitabiriwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga w’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), abayobozi b’Uturere twa Kamonyi na Ruhango, ndetse na Uwiringiyimana Jean Claude, Umuyobozi mukuru wungirije mu Nteko y’Ururimi n’Umuco ushinzwe kubungabunga no guteza imbere ururimi n’umuco.

Uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Dukoreshe, tunoze Ikinyarwanda hose.”

Mu byaranze ibi birori, amatorero atandukanye y’amashuri yagaragaje ubuhanga mu mbyino gakondo no mu bindi bikorwa by’umuco Nyarwanda birimo gucuranga inanga no kuvugira inka. Itorero Inganji z’Umuco ryo muri ICK na ryo ryitabiriye, ryerekana ubuhanga n’ubwitange mu kubungabunga no guteza imbere umuco nyarwanda.

Mu ijambo rye, Musenyeri Ntivuguruzwa yibukije abitabiriye ko uyu munsi atari uwo kwishima gusa, ahubwo ko ari n’umwanya wo gushimangira indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Yagize ati: “Uyu munsi ntabwo ari umunsi usanzwe, si umunsi w’ibirori bisanzwe cyangwa wo kwidagadura gusa, ahubwo ni umunsi wo gushimangira ibyiza tuvoma mu muco wacu nk’Abanyarwanda.”

Yongeyeho ko kwizihiza Umunsi w’Umuco by’umwihariko mu mashuri ari uburyo bwiza bwo guhuza imbaraga mu gutegura abanyarwanda beza b’ejo hazaza, bafite indangagaciro zishingiye ku muco wabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylivere yashimiye Diyosezi ya Kabgayi yateguye iki gikorwa, agaragaza ko umuco ari inkingi ya mwamba mu mibereho y’Abanyarwanda, bityo ko ukwiye kubungabungwa no gutezwa imbere.

Yagize ati: “Umuco ni urukingo rurinda Abanyarwanda kwangizwa n’imico y’amahanga idahuje n’indangagaciro zacu. Dukwiye gusenyera umugozi umwe tukawubungabunga.”

Yanavuze ko kuba iki gikorwa cyarateguwe mu mashuri ari ingenzi, kuko gifasha kwibutsa abanyeshuri ko umuco ari umusingi w’uburezi bufite ireme.

Umunyeshuri uhagarariye itorero Inganji z’Umuco rya ICK, Tumukunde Aime Marie Ange, yabiye ICK News ko igikorwa nk’iki kibahuza n’abandi banyeshuri kandi kigamije kubungabunga umuco, bacyakira neza kuko kibafasha kunguka ubumenyi n’ubunararibonye mu bijyanye n’umuco nyarwanda.

Uyu ni umwaka wa kabiri uyu munsi ngarukamwaka wizihirijwe muri Diyosezi ya Kabgayi. Biteganyijwe ko mu nshuro ebyiri zizakurikiraho, uyu munsi uzakomereza kwizihirizwa mu turere twa Nyanza na Ruhango.

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa ari kumwe na Dr. Nahayo Sylivere uyobora Akarere ka Kamonyi, ndetse na Habarurema Valens uyobora Ruhango

Umuyobozi Mukuru wa ICK, Padiri Prof. Fidèle Dushimimana (ibumoso) ari mu bitabiriye ibi birori byo kwizihiza umunsi w’umuco mu mashuri ya Diyosezi ya Kabgayi