U Bwongereza: Minisitiri w’Intebe yasabye Sir Jim Ratcliffe gusaba imbabazi nyuma yo kuvuga ko igihugu ‘cyakoronejwe n’abimukira’

Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza Sir Keir Starmer yavuze ko amagambo ajyanye n’abimukira yavuzwe n’umuherwe uri mu bambere muri icyo gihugu Sir Jim Ratcliffe, akaba ari n’umwe muri ba nyir’ikipe ya Manchester United, ari amagambo “akomeretsa kandi mabi”.

Sir Jim, washinze Ineos, imwe muri komanyi nini cyane ku isi zikora ibinyabutabire, ku wa Gatatu yabwiye igitangazamakuru Sky News ko u Bwongereza “bwakolonijwe n’abimukira”, ndetse yumvikanisha ko Minisitiri w’intebe ari umuntu “mwiza cyane” kuburyo adashobora guhangara “ibintu bigoye” ngo abikore ashyire ubukungu bw’igihugu ku murongo.

Mu kumusubiza, Minisitiri w’intebe Starmer yongeyeho ko u Bwongereza ari “igihugu gitewe ishema, cyihanganira abandi kandi kigizwe n’abantu b’ingeri zinyuranye”, ndetse yasabye Sir Jim gusaba imbabazi.

Umuvugizi w’ibiro bya Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza na we yasabye uwo munyemari gusaba imbabazi. Uwo muvugizi yavuze ko amagambo ya Ratcliffe “asamirwa hejuru n’abashaka gucamo ibice igihugu cyacu”.

Sir Jim Ratcliffe yabwiye Sky News ati: “Ntushobora kugira ubukungu burimo abantu miliyoni icyenda bafashwa na leta ndetse n’abimukira benshi cyane binjira mu gihugu.”

Yongeyeho ati: “Icyo nshaka kuvuga, u Bwongereza bwarakolonijwe. Birimo gutwara amafaranga menshi cyane. U Bwongereza bwakolonijwe n’abimukira, rwose, si byo? Icyo nshaka kuvuga, abaturage b’u Bwongereza bari miliyoni 58 mu 2020, ubu ni miliyoni 70. Abo ni miliyoni 12 ziyongereyeho.”

Nyamara, imibare y’ikigo cy’ibarurishamibare cy’u Bwongereza igereranya ko abaturage b’iki gihugu bari miliyoni 69.4 kugeza hagati mu 2025, ugereranyije na miliyoni 66.7 zari zituye mu Bwongereza kugeza hagati mu 2020.

Sir Jim Ratcliffe yavuze ayo magambo mu kiganiro yagiranye n’umwanditsi mukuru ku bukungu wa Sky News, Ed Conway, mu gihe k’inama y’abanyenganda b’i Burayi, yabereye mu mujyi wa Antwerp mu Bubiligi.

Amagambo ye yanamaganwe n’amatsinda anyuranye y’abafana, arimo n’itsinda ryitwa Manchester United Supporters Trust, ryatangaje ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga X, riti: “Nta mufana ukwiye kumva akumiriwe mu gukurikira cyangwa gufana ikipe kubera ubwoko bwe, idini rye, ubwenegihugu cyangwa ahantu akomoka. Amagambo y’ubuyobozi bukuru bw’ikipe akwiye gutuma kudaheza abandi byoroha cyane kurushaho, ntakwiye gutuma bikomera cyane kurushaho.

“Ibi si ibya politike, ni ugutuma abashinzwe Manchester United bakora mu buryo butuma abafana bunga ubumwe aho gushyira ku ruhande igice icyo ari cyo cyose cy’abafana bacu.”

Sir Jim yahinduye imikorere ya Manchester United kuva yagura imigabane ingana na 27.7% mu 2024, akuraho imyanya y’akazi 450, avugurura ubuyobozi bukuru ndetse anasezerera abatoza babiri.

Uyu mugabo w’imyaka 73 yagereranyije kuyobora igihugu no kuyobora Manchester United, avuga ko abanyapolitiki bagomba “kwemera kutishimirwa mu gihe runaka kugira ngo bakemure ibibazo bikomeye.”

Yabwiye Sky News ko nubwo imwe mu myanzuro yafashe muri Manchester United itakunzwe, byabaye ngombwa ko ayifata “kugira ngo akemure ibibazo bikomeye.”

Urutonde rw’abaherwe rwakozwe na Sunday Times 2025,rugaragaza ko Sir Jim ari uwa karindwi mu bakize kurusha abandi mu Bwongereza, aho umutungo we ubarirwa hafi kuri miliyari 17 z’amapawundi.