Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyasohoye itangazo rigenewe abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi, ribamenyesha gahunda nshya y’ingendo z’abanyeshuri basubira mu miryango yabo ku mpera z’ukwezi k’Ukuboza 2025. Iyi gahunda izakorwa kuva tariki 19 Ukuboza kugeza ku wa 22 Ukuboza 2025, hakurikijwe uturere n’intara batuyemo.
NESA ivuga ko iyi ngengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2025/2026 yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, NESA ikaba isaba amashuri yose gukurikiza neza gahunda yateguwe kugira ngo abana bagere mu miryango yabo amahoro kandi ku gihe.
Ku wa 19 Ukuboza hazataha abanyeshuri bo mu turere twa Huye, Nyamagabe, Nyaruguru, Nyagatare, Gatsibo na Musanze bajya mu ntara z’Amajyepfo, Iburasirazuba n’Iburengerazuba.
Ku wa 20 Ukuboza, hazagenda abo mu turere twa Ruhango, Gisagara, Rutsiro, Nyabihu, Rubavu na Burera, berekeza mu ntara z’Amajyepfo, Iburengerazuba n’Amajyaruguru.
Kucyumweru tariki 21 Ukuboza, ingendo zizakorwa n’abava Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu mujyi wa Kigali, Nyanza na Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo, Karongi na Rutsiro mu ntara y’Iburengerazuba, Rulindo na Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru ndetse na Ngoma na Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba.
Ku wa mbere tariki 22 Ukuboza, hazataha abanyeshuri bo muturere twa Muhanga, Nyaruguru, Rusizi, Nyamasheke, Bugesera na Gicumbi.
NESA yibukije amashuri kubahiriza ingengabihe uko yateganyijwe no kohereza abana hakiri kare. NESA kandi yasabye abanyeshuri bose gutaha bambaye umwambaro w’ishuri, bityo nanone ko ababyeyi basabwa gutegura amafaranga yo gutaha kw’abana hakiri kare.
Byongeye kandi NESA yasabye abashinzwe uburezi mu turere no mu Mirenge gukurikirana igikorwa cyo gusubiza abanyeshuri mu miryango yabo, no gukurikirana ko amashuri yubahirije ingengabihe y’ingendo.
Ni mugihe abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’abandi bahanyura berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri Kigali Pele Stadium (Nyamirambo). Ngo ariko kandi nyuma ya saa cyenda z’amanywa stade izajya iba ifunze. Nta munyeshuri uzajya uba wemerewe kuza nyuma y’iyo saha.













