Kuri Kigali Pelé Stadium, hategerejwe umukino ukomeye uhuza Police FC na APR FC ku munsi wa 10 wa wa Shampiyona ya Rwanda Premier League (RPL).
Uyu mukino uri bukinwe ku isaya ya saa 18:30 z’umugoroba, ni ingenzi ku mpande zombi kuko intego ya buri kipe ari ugutsinda kugira ngo ikome kwegera imbere ku rutonde rwa shampiyona. Police FC niyo iyoboye urwo rutonde n’amanota 22, mu gihe APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 18.
Kapiteni wa Police FC, Byiringiro Lague, avuga ko bahize gutsinda uyu mukino. Ati:
“Gutsinda APR FC ni urugamba. Tugomba kuyitsinda kugira ngo dusubire mu murongo wo gutwara igikombe.”
Mu gihe APR FC yatsindwa uyu mukino byatuma ishyirwamo icyunyuranya cy’amanota arindwi na Police FC, mu gihe iyi Kipe y’ingabo byazayisaba gutsinda umukino w’ikirarane ifite kugira ngo yongere kugabanya icyo kinyuranyo.
Ni ku bw’izo mpamvu abakinnyi ba APR FC bavuga ko nabo bagomba gutsinda uyu mukino kugira ngo, kandi bose bari mu bihe byiza, harimo na Cheick Djibril Quattara ugarutse mu kibuga nyuma yo gukiruka imvune.
Mu mikino 10 iheruka guhuza aya makipe yombi, APR FC yatsinze imikino itanu, mu gihe Police FC yatsinze ibiri, banganya itatu. Police FC iri gutozwa n’umutoza Abdessattar Ben Moussa, wanyuze muri APR FC umwaka ushize.
Usibye uyu mukino ukunze gutazirwa derby y’umutekano, kuri uyu munsi wa 10 wa Rwanda Premier League kandi harakinwa indi mikino itatu, aho Gasogi United irakira Marines FC, AS Muhanga igacakirane na Amagaju FC, mu gihe Rutsiro FC yisobanura na Gorilla FC.
Umunsi wa 10 wa Shampiyona y’u Rwanda watangiye ku wa Gatanu Gicumbi FC itsinda AS Kigali ibitego 2-1, Bugesera FC itsindwa na Mukuru 1-0, naho Kiyovu Sports yandagaje Etincelles ku bitego 4-1, mu gihe Rayon Sports yiyunze n’abafana nyuma yo gutsinda Musanze FC ibitego 2-0.


