Ku wa Kane, tariki 20 Ugushyingo, Perezida Paul Kagame, yagabiye inka z’inyambo Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.
Sheikh Tamim bin Hamad Al Than yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uwo munsi yakirirwa na Perezida Kagame ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali. Nyuma yaho, aba bayobozi bombi bakomereje urugendo ku rwuri rwa Perezida ruherereye mu Karere ka Bugesera, aho bagiriye ubutembere.
Ibiro bya Perezida, Village Urugwiro byatangaje ko impano y’Inyambo ari umuco w’u Rwanda usobanura ubucuti, icyubahiro, ubufatanye, ndetse n’umubano ukomeye uri hagati y’aba bayobozi bombi n’ibihugu byabo.
Kuva mu bihe bya kera, inka zari zifite agaciro kanini mu muco nyarwanda. Na magingo aya, abantu baracyasuhuzanya bati “amashyo” mu rwego rwo kwifuriza umuntu gutunga inka nyinshi cyane.
Kwakira inka nk’impano biracyagaragara nnka kimwe mu bimenyetso byerekana ubucuti no gushimira. Ni uburyo kandi gakondo bwo gushimangira umubano no kwerekana icyubahiro, gushimira no kugaragaza urukundo.
Uru ni rwo ruzinduko rwa kabiri rwa Emir mu Rwanda, nyuma y’urwo yahagiriye mu 2019, aho we na Perezida Kagame basize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’umuco, siporo, ubukerarugendo, ubucuruzi n’ubwikorezi bwo mu kirere.
Ubufatanye bw’ibihugu byombi, buragenda bwaguka cyane cyane mu bijyanye n’indege, umutekano, ishoramari n’ubukerarugendo bushingiye ku kwakira abantu.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Qatar yemeje umushinga wo gukuraho visa zemerera abafite pasiporo isanzwe y’u Rwanda kwinjira muri icyo gihugu mu nta nkomyi.
Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko azagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame. Bombi baheruka guhura mu ntangiriro za Ugushyingo 2025 i Doha ubwo yari yitabiriye inama ku iterambere rusange. Icyo gihe baganiriye ku guteza imbere umubano w’ibuhugu byombi n’imikoranire.
Byitezwe ko uruzinduko rwa Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani ruzasiga u Rwanda na Qatar bishyize umukono ku masezerano mashya y’imikoranire.





Amafoto: Village Urugwiro
