Perezida Kagame yifatanyije na Perezida Doumbouya mu ifungurwa ry’umushinga ‘Simandou Iron Ore’

Perezida Paul Kagame yageze i Conakry muri Guinée, aho yifatanyije na Perezida w’icyo gihugu Mamadi Doumbouya mu itangizwa ry’umushinga wa Simandou Iron Ore, ufatwa nk’umushinga munini w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro uri gukorwa ku isi muri iki gihe.

Ikirombe cya Simandou nicyo kizwi cyane ku isi kitaracukurwamo amabuye y’agaciro, bivugwa ko kirimo toni zigera kuri miriyari eshatu cyangwa enye z’amabuye y’agaciro y’o’Ubutare ‘Iron’ ashobora kubyazwa umusaruro.

Biteganyijwe ko ubwo umushinga wo gutunganya ayo mabuye y’agaciro uzaba wuzuye mu 2030, uruganda rwa Simandou ruzaba rushobora gutunganya toni zigera kuri miliyoni 120 za ‘Iron’ buri mwaka

Perezida Kagame na Mamadi Doumbouya kandi bazatangiza ku mugaragaro inama ya ‘Transform Africa Summit, TAS) iganirirwamo uko iterambere rya Afurika ryakwihutishwa, ku wa Gatatu tariki ya 12 Ugushyingo 2025.

Iyi nama itegurwa buri myaka ibiri ihuriza hamwe abayobozi n’abahanga mu ikoranabuhanga kugira ngo basuzume uburyo ubwenge buhangano (AI) bushobora gukoreswha mu guteza imbere ry’ubukungu muri Afurika, gukomeza imiyoborere myiza, no guteza imbere udushya ku mugabane wose.